Imikoranire Ya RwandAir Na Qatar Airways Yafashe Indi Ntera

RwandAir yinjiye mu bufatanye bushya na Qatar Airways, buzatuma abagenzi banyuze mu kigo kimwe bashobora kubona serivisi z’ikindi nk’amatike y’indege, uburyo buzarushaho koroshya ingendo ku mpande zombi.

Ni ubufatanye buzatuma abagenzi bagira amahitamo ku byerekezo bisaga 160 bigerwamo n’indege z’ibigo byombi, zihurizwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali nk’icyicaro cya RwandAir no ku Kibuga Mpuzamahanga cyitiriwe Hamad cy’i Doha muri Qatar, ku gicumbi cya Qatar Airways.

Kuri uyu wa 2 Kanama nibwo hatangajwe amasezerano y’ubu bufatanye buzwi nka ‘interline’, buca amarenga y’imikoranire yeruye hagati ya RwandAir na Qatar Airways mu gihe kiri imbere.

Mu minsi ishize ibi bigo byahuje uburyo bwo gufasha abakiliya babyo bahoraho, binyuze muri gahunda za RwandAir Dream Miles na Qatar Airways Privilege Club.

- Advertisement -

Icyo gihe hemejwe ko amahirwe umugenzi yemerewe bitewe n’ingendo amaze gukora mu kigo kimwe, ashobora kuyahabwa mu kindi. Ashobora kubamo ingano y’umuzigo w’inyongera, itike y’ubuntu cyangwa kwicazwa mu gice runaka mu ndege.

Ibyo byose bikurikira ubushake impande zombi ziheruka kugaragaza, ubwo byatangazwaga ko zirimo kuganira ku buryo bwatuma Qatar Airways yegukana imigabane 49% muri RwandAir. Ntabwo icyemezo cya nyuma kiratangazwa.

Soma: RwandAir Yinjiye Mu Mikoranire Na Qatar Airways

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yavuze ko bashimishijwe cyane no kurushaho gufungurira amarembo abakiliya babo hirya no hino ku isi, binyuze muri ariya masezerano na Qatar Airways.

Ati “Guha abakiliya serivisi nziza ni ingenzi kuri twe kandi twizeye ko umugenzi wese ugenda na Qatar Airways cyangwa RwandAir, nka kimwe mu bigize aya masezerano, azakomeza guhabwa serivisi ntamakemwa amenyereye kuri ibi bigo byombi.”

Umuyobozi mukuru wa Qatar Airways Group, Akbar Al-Baker, yashimangiye ko ubu bufatanye buraha abagenzi amahitamo menshi ku byerekezo, ari nako barushaho kuryoherwa n’ingendo zabo nk’intego ya mbere ya Qatar Airways na RwandAir.

Ati “Afurika ni isoko ry’ingenzi cyane kuri twe, kandi ubu bufatanye bushya buzadufasha kurushaho kunganira urugendo rwo kuzahuka k’urwego rw’ubwikorezi bw’indege no kurushaho kugera mu byerekezo bishya muri Afurika.”

Ubufatanye bwafashe indi ntera

Umuryango mpuzamahanga w’ibigo by’indege, IATA, usobanura ko amasezerano ya ‘interline’ ari ubwumvikane ibigo bibiri by’indege bigirana, kimwe kikaba cyagurisha umukiliya serivisi azafatira mu kindi bikorana.

Umugenzi wa RwandAir azagurira amatike ahantu hamwe, nagera ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Hamad akomereze mu bindi byerekezo bya Qatar Airways haba mu rugendo rugana Paris na New York, Delhi na Hong Kong n’ahandi.

Ni kimwe no ku bagenzi ba Qatar Airways, ikigo gikora ingendo zituruka i Doha zigana i Kigali inshuro eshanu mu cyumweru, zinyuze i Entebbe muri Uganda.

Ubu bufatanye buzafasha umuntu kugurira amatike ahantu hamwe, yurire indege ya Qatar Airways nagera i Kigali akomezanye na RwandAir mu byerekezo birimo Bujumbura, Brazzaville na Libreville.

Ubu buryo burakomeye kubera ko nubwo umuntu ahindura indege n’ikigo yagendaga nacyo, ingendo ziba zihujwe mu buryo atagira umwanya wo kongera kugaragaza ko yitabiriye urugendo bizwi nka ‘check-in’, cyangwa gufata imizigo ngo ayinjize mu yindi ndege nk’uko bigenda iyo nta mikoranire ihari.

Byose biba biteguye nk’aho ari urugendo rumwe.

Ni uburyo bumaze igihe bukoreshwa n’ibigo byinshi, kuko mu 2019 IATA yatangaje ko nibura 8% by’amatike y’abagenzi batwawe n’ibigo binyamuryango yagurishwaga n’ibindi bakorana, ibintu byari bigize isoko rifite agaciro ka miliyari $52 ku mwaka.

Biteganywa ko ubu buryo buzoroshya kwa kundi umuntu yakeneraga guhindura amatariki y’urugendo cyangwa icyerekezo, kuko bizaba bibera ahantu hamwe.

Qatar Airways iheruka kwemezwa nk’ikigo cy’indege cy’umwaka wa 2021 ku rutonde rwa Airline Ratings.

Ni nayo yatowe nk’ikigo cy’indege cyiza mu Burasirazuba bwo hagati n’ikigo cy’indege cya mbere ku isi cyashyizwe ku rwego rw’inyenyeri eshanu mu bijyanye n’ubwirinzi bwo muri ibi bihe bya COVID-19, rwakozwe na Skytrax.

Ni mu gihe RwandAir ari cyo kigo cya mbere cy’indege cyo muri Afurika cyashyizwe mu rwego rwa ‘Diamond’ mu bijyanye n’ubwirinzi mu ngendo muri ibi bihe bya COVID-19 mu bipimo bya APEX Health Safety, bitangwa na SimpliFlying.

RwandAir yifashishije indege zayo 12, igera mu byerekezo 25 mu bihugu 21 birimo ibyo muri Afurika, u Burayi, uburasirazuba bwo hagati na Aziya.

Uretse gushora imari muri RwandAir, Qatar Airways yanemeranyije na Leta y’u Rwanda ku kugira imigabane 60% mu kibuga cy’indege cya Bugesera kirimo kubakwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version