Abo Mu Rwanda Batumiza Ibintu I Dubai ‘Bararye Bari Menge’

Ni umuburo utangwa na Kassim Kaganda uyobora Diaspora y’Abanyarwanda baba muri Leta yiyunze y’Abarabu nyuma yo kubona ko hari bagenzi babo batumiza ibintu i Dubai bakazategereza ko bigera i Kigali bagaheba!

Kaganda yabwiye Taarifa ko mu myaka hafi 23 amaze muri kiriya gihugu atigeze abona hari Abanyarwanda batekera bagenzi babo imitwe bakabariganya amafaranga yabo. Ngo bitangiye muri iki gihe.

Mu kiganiro cyihariye yaduhaye Kassim Kaganda, avuga ko mu mezi macye ashize hari ibirego byamugezeho biturutse muri Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu bivuga ko hari Abanyarwanda baba i Dubai bohererezwa na bagenzi babo amafaranga ngo baboherereze ibicuruzwa runaka abandi bakayarya.

Avuga ko hari n’Abanyarwanda bajyayo, bakahasanga inshuti zabo bakazizera bakazisigira amafaranga ngo zizaboherereze ibintu nibagera i Kigali ariko bagategereza amaso agahera mu kirere.

- Advertisement -
Kassim Kaganda mu Biro bye i Dubai

Ikindi ngo ni uko hari n’ubwo Umunyarwanda asigira mugenzi we uba i Dubai nka $ 10,000 ngo azamurangurire anamwoherereze imari, undi akohereza imari ya $ 3,000, yamubaza aho andi ari, undi akamusubiza ko yabaye ayakoresheje, ko azayamwishyura.

Iki cyizere ngo kimaze igihe kiraza amasinde!

Kaganda avuga ko ikibabaje ari uko abenshi mu bamburwa ariya mafaranga ari ababa baragiriye bagenzi babo icyizere ntibirirwe bandikirana.

Ikibazo cyageze mu Biro by’Umukuru w’Igihugu

Bwana Kassim Karanga avuga ko ikibazo cy’Abanyarwanda batekera abandi umutwe kizwi haba muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse ngo cyagejejwe no mu Biro by’Umukuru w’u Rwanda.

Ati: “Maze kubona intera ibi bintu bifite, nahisemo ko twatangira gukumira hakiri kare kugira ngo Umuryango w’Abanyarwanda baba muri iki gihugu utazagibwaho umugayo, tukitwa ba bihemu aho duciye hose.”

Avuga ko byaba ari igisebo kibi ku Rwanda kumva ko abaturage barwo ari abahemu nk’uko bivugwa kuri bamwe  mu Banyafurika baba muri kiriya gihugu.

Hari inama iherutse guterana yiga kuri iki kibazo igifatiramo imyanzuro irimo no kuzashyira ku rubanda urutonde rw’abo yise ‘ruharwa mu kuba bihemu.’

Karanga yatubwiye ko hari gahunda yo kuzagera urutonde ku rwego rw’ubugenzacyaha bwa kiriya gihugu kugira ngo rukurikirane abo Banyarwanda bahemukira bagenzi babo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version