Iby’Ingenzi Ku Ngengo y’Imari Ya Miliyari 3807 Frw Zagenewe Umwaka Wa 2021/22

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yagejeje ku Nteko Ishinga amategeko ingengo y’imari y’umwaka wa 2021/22, izagera kuri miliyari 3807 Frw.  Iziyongeraho miliyari 342.2 Frw, bingana na 9.8% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020/21.

Ni ingengo y’imari yahawe insanganyamatsiko yo “Kuzahura ubukungu binyuze mu guteza imbere inganda n’iterambere ridaheza.”

Minisitiri Ngagijimana yagize ati “Igice kinini cy’ingengo y’imari kizakoreshwa mu bijyanye na gahunda yo kuzahura ubukungu na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, hibanzwe cyane ku nzego z’ubukungu na gahunda yo gukingira Covid-19.”

Muri iyi ngengo y’imari amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 2543.3 Frw bingana na 67% by’ingengo y’imari yose. Inkunga z’amahanga zizagera kuri miliyari 612.2 Frw bingana na 16%, inguzanyo zigere kuri miliyari 651.5, bingana na 17% by’ingengo y’imari yose.

- Kwmamaza -

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura azangana na 84% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022.

Iby’ingenzi bizakorwa

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ingengo y’imari isanzwe izagera kuri miliyari 2413.7, ni ukuvuga 63.4% by’ingengo y’imari yose. Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere ni miliyari 1393.3 Frw, mu gihe azakoreshwa mu ishoramari rya Leta angana na miliyari 184.5 Frw, yose hamwe akangana na 41.4% by’ingengo y’imari yose.

Muri gahunda y’igihugu igamije kwihutisha iterambere, guteza imbere ubukungu byashyizwemo amafaranga menshi agera kuri miliyari 2234 Frw, bingana na 58.7 % by’ingengo y’imari yose.

Ibikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage byo byagenewe miliyari 1034 Frw (27.2 %) mu gihe ibigamije guteza imbere imiyoborere byagenewe miliyari 538 Frw, bingana na 14.01%.

Igice kigenewe ingengo y’imari isanzwe cyazamutse kubera imishahara mishya ijyanye n’amavugurura arimo gukorwa mu nzego za leta. Muri ayo mavugurura harimo ajyanye n’inzego z’uburezi n’ubuzima yatumye hari abakozi bashya baziyongeramo.

Guverinoma kandi izakoresha miliyari 256.6 Frw mu bijyanye no kwishyura inyungu ku nguzanyo zaba iz’amahanga cyangwa mu gihugu.

Muri iyi ngengo y’imari hateganyijwe miliyari 42.9 Frw, zizakoreshwa mu bikorwa byo gukingira COVID-19. Guverinoma iheruka kuvuga ko gukingira abaturarwanda mu buryo bw’igihe kirekire bizatwara miliyari 120 Frw , naho by’igihe kigufi hakaba hakenewe miliyari 47 Frw.

Mu bijyanye n’ubuhinzi hari byinshi bizakorwa birimo gutunganya ubuhunikiro bw’ibinyampenke bwa miliyari 2.2 Frw, ubushakashatsi mu buhinzi buzajyamo miliyari 3.2 Frw, gutegura Gabiro Agribusiness Hub byagenewe miliyari 25 Frw. Hari n’imihanda y’imigenderano izubakwa, yagenewe miliyari 24.9 Frw.

Mu bijyanye n’ibikorwaremezo, hari miliyari 60 Frw zagenewe kubaka imihanda nka Kibugabuga-Shinga-Gasoro, Nyagatare-Rukomo, Kagitumba-Gabiro, Sonatubes-Gahanga-Akagera na Ngoma-Ramiro, igeze kure yubakwa.

Ni mu gihe mu bijyanye n’uburezi, hari miliyari zigera kuri 35.6 Frw zizajya mu kubaka no gusana amashuri, mu gihe miliyari 25.1 Frw zizashyirwa mu kunoza ireme ry’uburezi harimo no guha akazi abarimu bashya.

Mu bijyanye n’ikoranabuhanga naho hari ibyateganyijwe. Birimo miliyari 1.6 Frw zizashyirwa mu gushyira kamera ahantu hahurira abantu benshi na miliyari 2.7 zizashyirwa mu mishinga y’umutekano w’ikoranabuhanga.

Hari na miliyari 2 Frw zigenewe ibikorwa byo kubaka ahantu hahangirwa ibishya.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version