Mu Bugesera Hari Umurenge Ushaka Ko ‘Ibyaha Bicika’ Mu Baturage

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Juru mu Karere ka Bugesera bugambiriye kugabanya ibitera ibyaha mu baturage bityo abaturage bakabizibukira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Fred Rurangirwa yabwiye Taarifa ko n’ubwo bigoye ko abantu bareka gukora ibyaha burundu, ariko iyo habayeho kubasobanurira uko bakora bakiteza imbere, bakirinda ibiyobyabwenge…bishobora kugabanya umubare w’ibyaha bishoramo.

Ati: “ Twasanze umuturage wasobanuriwe ingaruka zo gukora ibyaha ahitamo kubyirinda ndetse akagira inama abo bari kumwe kugira ngo nabo babireke.”

Yemeza ko Umurenge ayoboye( ni uwa Juru)wiyemeje kubigabanya kugeza byibura kuri 90%.

- Advertisement -

Abajijwe uburyo bazabigenza, yasubije ko icyo Abanyarwanda biyemeje bakigeraho, atanga urugero rwo ‘guca nyakatsi.’

Ngo Abanyarwanda baciye nyakatsi kandi nta ngengo y’imari bari barabiteganyirije, bityo akemeza ko no kugabanya ibyaha ‘mu buryo bugaragara’ nabyo bishoboka.

Rurangirwa avuga ko mu murenge ayobora hahoze abitwaga Ibihazi, bakaba bari abacuruzi b’ibiyobyabwenge bakora n’ibindi byaha ariko muri iki gihe bagabanutse.

Ngo bamwe muri bo bahindutse, ubu bifashishwa mu kubuza abaturage kwishora mu byaha.

Abandi bifashishwa mu kumvisha abaturage akamaro ko kwirinda ibyaha ni inyangamugayo zo mu masibo n’abihaye Imana.

Umurenge wa Juru ufite amasibo 342.

Abihaye Imana bagira uruhare runini mu kumvisha abantu ‘akamaro ko kudacumura ku Mana no ku bantu.’

Iyi niyo mpamvu bunganira abanyapolitiki mu guhindura imyitwarire igize ibyaha.

RIB hari icyo ibasaba…

Bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha babwiye abatuye Umurenge wa Juru ko buri muturage agomba kwirinda kuba nyiribayazana w’icyaha kandi akabishishikariza n’abandi.

Ikindi basabye bariya baturage ni uko batagomba guhishira abakoze ibyaha cyane cyane icyo guhohotera umwana.

Umwe mu baturage bari aho witwa Enock Kabera akaba n’umujyanama w’ubuzima avuga ko ikintu cy’ingenzi yamenye atari azi ni uko guhohotera umwana bitangirana no ‘kumukorakora umuguyaguya ugamije kumusambanya.’

Abakozi ba RIB bahaye inama abaturage

Avuga ko yasobanuriwe kandi  akumva ko umwana agomba kurindwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Kabera avuga ko we na bagenzi be bamenewe ibanga ry’uburyo bashobora kubwira abagenzacyaha ahantu runaka bumvise ko hari umwana wahohotewe.

Abaturage baboneyeho umwanya wo gutanga ibirego
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version