Iyo ubajije abantu ikibashimisha baguha urutonde rurerure ariko gusobanura ibyishimo bikabagora. Ibyishimo bya bamwe sibyo by’abandi.
Kuva muntu yabaho, yashatse ibyishimo, abishakira aha, abibuze abishakira hariya gutyo gutyo…
Umuhanga w’Umugereki witwa Aristote(384–322 BC) we yasobanuye ko hari ibyishimo(hedonia) n’umunezero ari wo yise Eudaimonia, ibi bikaba uburyo bwo guhuza ibintu bitandukanye bituma ugira ubuzima bunezerewe mu buryo burambye kandi bukubiwe hamwe.

Ni nako umuhanga mu mitekerereze wigisha muri Kaminuza yitwa Johns Hopkins University witwa Dr David Yaden abibona.
Muri iki gihe, abahanga bavuga ibyishimo by’ab’ubu bigoye kubipima kuko kuri bo ibyishimo ari ukuba babonye amafaranga kandi badafite intugunda.
Kutagira intugunda ku mutima biragoye kubipima kuko uko bamwe bo mu gihugu runaka bahangayika bitandukanye n’ako ab’ahandi babikora.
Nk’urugero, Abanyarwanda ntiberekana mu buryo bworoshye agahinda kabo mu gihe abaturanyi babo bo muri DRC n’abagabo b’aho baba bashobora kurira mu gihe bapfushije.
Mu gihe mu Rwanda amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, ay’abo muri DRC yo siho atembera.
Uko umuntu abanye n’abandi, uko bamwakira iyo abagezeho, uko bamugisha inama n’uko bamutabara iyo yagize ibyago…byose bigira uruhare rufatika mu ireme ry’umunezero we.
Umushahara cyangwa icyo umuntu yinjiza ubwabyo ntibimuha umunezero nubwo bishobora gutuma yishima kuko atari buburare.
Umuntu uhembwa neza ariko agatahira ku nkeke cyangwa agahorana ibibazo n’umukoresha we nta munezero agira mu mutima.
Mu bihugu bikize, bifite benshi bize kandi bivuga ko bigendera kuri Demukarasi, ab’aho bavuga ko ibyo bintu ari byo byishimo nyabyo mu gihe ahandi ku isi, usanga ibyo batabiha agaciro kanini kuko nta n’ibyo baba bafite.
Bivuze ko kwishima no kunezerwa bigendera ahanini ku buzima abantu babayemo kandi bemeranyaho kuko babusangiye.
Abantu bafite ibitekerezo bishingiye ku madini bavuga ko gufasha abakene bitanga ibyishimo naho abatari kuri iyo myumvire babona ko iyo ufite byinshi abantu bakagukenera ari byo byiza kuko ari bwo baba baguha agaciro, bikagushimisha.
Abatuye ibihugu bifite imico y’abantu bumva ko ari byiza kubaha no kubana n’abantu bakuru bemera ko ibyishimo biboneka ari uko abantu baganira, basangira icyo Abanyarwanda bita ‘gupfa no gukira’.
Ni nayo mpamvu Abakurambere b’Abanyarwanda bavuze ko ‘akanwa karya ntiwumve kavuza induru ntiwumve’, bivuze ko gusangira ari ingenzi mu guhuza abantu bakishimirana.
Kubera ko Abanyarwanda ari abaturage basangiye ururimi, umuco n’ubutaka n’ikirere, kuri bo ibyishimo n’umunezero ni ukubana n’abo baturanye amahoro.
Imigani migufi ikurikira irabihamya:
-Inshuti ni iyo musangira mukayaga,
-Akebo kajya iwa Mugarura,
-Akanwa karya ntikaguhe (ntiwumve) kavuza induru ntiwumve…