Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyishimo Bitandukaniye He N’Umunezero?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Ibyishimo Bitandukaniye He N’Umunezero?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 May 2025 4:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Benshi bitiranya ibyishimo n'umunezero.
SHARE

Iyo ubajije abantu ikibashimisha baguha urutonde rurerure ariko gusobanura ibyishimo bikabagora. Ibyishimo bya bamwe sibyo by’abandi.

Kuva muntu yabaho, yashatse ibyishimo, abishakira aha, abibuze abishakira hariya gutyo gutyo…

Umuhanga w’Umugereki witwa Aristote(384–322 BC) we yasobanuye ko hari ibyishimo(hedonia) n’umunezero ari wo yise Eudaimonia, ibi bikaba uburyo bwo guhuza ibintu bitandukanye bituma ugira ubuzima bunezerewe mu buryo burambye kandi bukubiwe hamwe.

Aristotle yari umwarimu w’umwami w’abami w’Abagereki Alexander the Greater.

Ni nako umuhanga mu mitekerereze wigisha muri Kaminuza yitwa Johns Hopkins University witwa Dr David Yaden abibona.

Muri iki gihe, abahanga bavuga ibyishimo by’ab’ubu bigoye kubipima kuko kuri bo ibyishimo ari ukuba babonye amafaranga kandi badafite intugunda.

Kutagira intugunda ku mutima biragoye kubipima kuko uko bamwe bo mu gihugu runaka bahangayika bitandukanye n’ako ab’ahandi babikora.

Nk’urugero, Abanyarwanda ntiberekana mu buryo bworoshye agahinda kabo mu gihe abaturanyi babo bo muri  DRC n’abagabo b’aho baba bashobora kurira mu gihe bapfushije.

Mu gihe mu Rwanda amarira y’umugabo atemba ajya mu nda, ay’abo muri DRC yo siho atembera.

Uko umuntu abanye n’abandi, uko bamwakira iyo abagezeho, uko bamugisha inama n’uko bamutabara iyo yagize ibyago…byose bigira uruhare rufatika mu ireme ry’umunezero we.

Umushahara cyangwa icyo umuntu yinjiza ubwabyo ntibimuha umunezero nubwo bishobora gutuma yishima kuko atari buburare.

Umuntu uhembwa neza ariko agatahira ku nkeke cyangwa agahorana ibibazo n’umukoresha we nta munezero agira mu mutima.

Mu bihugu bikize, bifite benshi bize kandi bivuga ko bigendera kuri Demukarasi, ab’aho bavuga ko ibyo bintu ari byo byishimo nyabyo mu gihe ahandi ku isi, usanga ibyo batabiha agaciro kanini kuko nta n’ibyo baba bafite.

Bivuze ko kwishima no kunezerwa bigendera ahanini ku buzima abantu babayemo kandi bemeranyaho kuko babusangiye.

Abantu bafite ibitekerezo bishingiye ku madini bavuga ko gufasha abakene bitanga ibyishimo naho abatari kuri iyo myumvire babona ko iyo ufite byinshi abantu bakagukenera ari byo byiza kuko ari bwo baba baguha agaciro, bikagushimisha.

Abatuye ibihugu bifite imico y’abantu bumva ko ari byiza kubaha no kubana n’abantu bakuru bemera ko ibyishimo biboneka ari uko abantu baganira, basangira icyo Abanyarwanda bita ‘gupfa no gukira’.

Ni nayo mpamvu Abakurambere b’Abanyarwanda bavuze ko ‘akanwa karya ntiwumve kavuza induru ntiwumve’, bivuze ko gusangira ari ingenzi mu guhuza abantu bakishimirana.

Kubera ko Abanyarwanda ari abaturage basangiye ururimi, umuco n’ubutaka n’ikirere, kuri bo ibyishimo n’umunezero ni ukubana n’abo baturanye amahoro.

Imigani migufi ikurikira irabihamya:

-Inshuti ni iyo musangira mukayaga,

-Akebo kajya iwa Mugarura,

-Akanwa karya ntikaguhe (ntiwumve) kavuza induru ntiwumve…

TAGGED:AbahangaAbanyarwandafeaturedIbyishimoUmunezero
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rome: Papa Azatorwa N’Aba Cardinals 130
Next Article Perezida Kagame Yagiye Mu Irahira Rya Mugenzi We Wa Gabon
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?