RwandAir Igiye Gutangiza Ingendo I Lubumbashi N’I Goma

Biteganyijwe ko guhera tariki 15, Nzeri, 2021,  indege z’ikigo cy’u Rwanda gitwara abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, zizatangira gukorera ingendo i Lubumbashi n’i Goma.

Kugeza ubu indege za RwandAir zikora ingendo kabiri zijya i Kinshasa mu Murwa mukuru wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Lubumbashi ni Mujyepfo ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ahegereye igihugu cya Zambia.

Kuva i Goma ujya i Lubumbashi hareshya na Kilometero 1100.

- Advertisement -

Kuri Twitter abagenzi batega RwandAir bishimiye ko igiye gutangiza ziriya ngendo, ndetse bamwe bavuga ko byerekana umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Nta gihe kinini gishize Abakuru b’ibihugu byombi bahuye, baganira imikoranire ndetse hari n’amasezerano yasinywe arimo n’ay’ubucuruzi.

Ni amasezerano arimo n’ayo gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa byambukiranya imipaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version