Ibyo Abanyamakuru Bita GITI Ni Ruswa Nk’izindi- Umuyobozi Muri RGB

Jean Bosco Rushingabigwi ushinzwe imikorere y’itangazamakuru mu Kigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RDB, yabwiye Taarifa ko ibyo abanyamakuru bita GITI mu by’ukuri ari ruswa.

Hari mu kiganiro kihariye yaduhaye nyuma yo kwitabira ifungurwa ry’amahugurwa y’abanyeshuri biga itangazamakuru yateguwe n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bakora uyu mwuga(Women in Media Platform, WMP) ufatanyije n’undi muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX PRESS.

Ijambo GITI rizwi n’abanyamakuru benshi. Ni uburyo umuntu ufite igikorwa ashaka ko gitambutswa mu kinyamakuru runaka, atumira umunyamakuru akagikoraho inkuru yarangiza akagenerwa amafaranga runaka( atagira igipimo ntakuka).

Ayo mafaranga asa n’akanyuzangendo niyo abanyamakuru bita GITI.

- Advertisement -

Rushingabigwi yabwiye Taarifa ko imwe mu mpamvu ituma hari abanyamakuru bakunda kariya kanyuzangendo ari uko bamwe baba badahembwa neza ahubwo ba shebuja bakabohereza muri izo nkuru.

Kuri Rushingabigwi, kariya kanozangendo ni ikibazo kubera ko hari benshi gatuma batakaza ubunyamwuga.

Ati: “ Giti ni ruswa nk’izindi. Iyo wayimenyereye ituma utakaza ubunyamwuga ntube ijwi rya rubanda kandi ari bo dushinzwe kuvugira.”

Ikindi yavuze ko kikibangamiye umwuga w’itangazamakuru ni ikoranabuhanga kuko, ku ruhande rumwe, hari abarikoresha bakiyita abanyamakuru ariko bakica umwuga mu mahame awugenga.

Yanavuze ko ikindi kibazo kiwubangamiye ari uko hari ibitangazamakuru bitagira abashinzwe kugorora inkuru bita ‘Editors.’

‘Editor’ ni umunyamakuru ufite ubuhanga mu kwandika no gusoma, kumenya kubyaza imibare amakuru, kwirinda imvugo zitera urujijo kandi afite n’ubuhanga mu ngeri zitandukanye k’uburyo ibyo byose bimufasha gukora inkuru inoze.

Kuba nta  ba Editors baboneka mu binyamakuru byinshi byigenga biterwa ngo ni uko bahenze kandi ibyo binyamakuru bikaba bidafite amikoro ahagije.

Mu kiganiro yahaye abanyeshuri biga itangazamakuru, Rushingabigwi yavuze ko kugira ngo ‘itangazamakuru ry’ejo hazaza’ rizabe ingirakamaro ku gihugu bizasaba ko abaryiga barigira umwuga kandi bakarikorana ibikoresho by’ikoranabuhanga bihagije kandi bigezweho.

Itangazamakuru ridaheza ni ryo ryubaka…

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru witwa Régine Akarikumutima avuga ko bateguye amahugurwa  agenewe abiga itangazamakuru byari ukugira ngo babibutse  ko itangazamakuru ritagomba kureba gusa politiki, inama runaka n’ibindi ahubwo ko n’inkuru zireba abaturage muri rusange n’ibyiciro byihariye ari ngombwa.

Ibyo byiciro byihariye ni icy’abafite ubumuga, abagore, abageze mu zabukuru n’abandi.

Akarikumitima avuga ko ibyo ari byo bita ‘gender and social inclusion’ mu itangazamakuru.

Ati: “ Tuzaha aba banyeshuri amasomo abafasha kumenya gukora inkuru ivugira buri wese ntawe usigaye. Ikibabaje ni uko usanga bamwe batita kuri izi nkuru bakirebera gusa inkuru zo hejuru za Politilki, ubukungu, imyidagaduro n’ibindi.”

Régine Akarikumutima

Régine Akarikumutima avuga ko bazahugura abanyeshuri bo muri Kaminuza enye zigisha itangazamakuru zonyine zikorera mu Rwanda.

Kubera ko hari amatora y’Abadepite ari hafi kuba mu Rwanda, Akarikumutima avuga ko bariya banyeshuri bazigishwa n’akamaro ko kumanuka bakajya kubaza abagore niba bumva baziyamamaza, imirongo ya Politiki babona yagombye kwitabwaho muri gahunda zabo za Politiki n’ibindi.

Ingorane zo kuba umunyamakurukazi…

UNESCO ivuga ko abanyamakurukazi bagira ingorane nyinshi kurusha basaza babo bahuje akazi

Kuba umunyamakuru ubwabyo ni ukwiyemeza kuvugira abandi ibibazo bagutumye n’ibyo batagutumye.

Ni ukwiyemeza no kuba wapfa ubavugira. Kuba umunyamakurukazi byo bizana n’izindi ngorane z’inyongera nk’uko UNESCO ibyemeza!

Ku isi yose abanyamakurukazi bafite ibibazo byihariye.

Iki kibazo kireba  abanyamakurukazi muri rusange ni ukuvuga abakoresha murandasi cyangwa abakora itangazamakuru ritayifashisha.

Akaga k’abanyamakurukazi gahera ku babakorakora aho bicaye mu cyumba gitunganyirizwamo amakuru(newsroom), kakagera kuri bamwe mu babaha amakuru babasuzugura ngo ntibari buyakore nk’uko bikwiye, kagakomereza ku babacunaguza ngo ni abanebwe, kakaza no kurangirira ku babica.

Akazi kabo kabashyira mu kaga gakomatanyije kuba ari abanyamakurukazi kandi b’umwuga no kuba ari ab’igitsina gore.

Hari amakuru atangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, siyansi n’umuco, UNESCO, avuga ko abanyamakurukazi bahura n’ingorane kurusha basaza babo.

Ababahohotera akenshi birengagiza ubwiza bw’ibyo bakora ni ukuvuga ireme ry’akazi, ahubwo irari ry’amaso n’ubwonko byabo bikibanda ku kimero cyabo bakabakorakora ndetse igipimo cyo kwimunyamunya cyarenga, bakabafata ku ngufu.

Ingaruka z’ibi zirenze kubababaza umubiri n’umutima ahubwo zigera no ku bandi bantu bari bazagerweho n’umusaruro uzaturuka ku buvugizi bari buzakorerwe n’abagore bakora itangazamakuru by’umwuga.

Hari raporo iherutse gusohorwa n’Ihuriro nyarwanda ry’abanyamakurukazi ryitwa Women Media Owners for Media ( WMOC)yavugaga ko ihohoterwa rikorerwa abanyamakurukazi atari umwihariko w’abanyamahangakazi ahubwo ko no mu Rwanda rihari.

Imibare iri muri iriya raporo ivuga ko indi raporo bahereyeho bakora buriya bushakashatsi yakozwe n’icyahoze ari Inama Nkuru y’Itangazamakuru( Media High Council) yerekana ko mu mwaka wa 2019, ihoteterwa ryakorewe abanyamakurukazi ryatumye hari abava muri uyu mwuga burundu.

Undi muryango w’abanyamakurukazi witwa African Women in Media nawo wakoze raporo yerekanye ko mu mwaka wa 2020, abanyamakurukazi bahuye n’ihohoterwa guhera mu gihe bahataniraga akazi no mu gihe cy’akazi nyirizina.

Ababahohoteye bari mu ngeri nyinshi.

Barimo abakoresha babo, bagenzi babo bakorana ndetse n’abo bagiye gushakaho amakuru.

Ubundi bushakashatsi  bwiswe ‘Women In News’ bwasohowe muri Nyakanga 2021 bwerekanye ko mu Banyarwandakazi  103 bakoreweho ubushakashatsi abagera kuri 24% bavuze ko bacunagujwe, abandi 12% bavuga ko bakorakowe ku myanya ‘iganisha’ ku gitsina.

Ikibabaje ni uko abenshi muri bo batigeze bagira uwo babihingukiriza.

Bisa nk’aho ari umuco w’Abanyarwanda muri rusange ko nta mpamvu yo kwimena inda, kwivamo cyangwa kuba ‘birihanze.’

Iyi myumvire iba muri bamwe mu Banyarwanda[kazi] ituma bahohoterwa bakaruca bakarumira bakazajya kugira icyo bavuga amazi yararenze inkombe.

Inzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu no guhana abica amategeko zisaba abanyamakurukazi n’Abanyarwanda muri rusange kurenga iyo myumvire bakavuga ibibi bakorerwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version