Kagame Yitabiriye Inama Y’Abakuru B’Ibihugu By’Afurika Isuzuma Iby’Imiyoborere

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane Taliki 28, Nyakanga, 2022 yitabiriye, mu buryo bw’ikoranabuhanga, Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika igamije gusuzuma uko imiyoborere muri buri gihugu cy’Umuryango wa NEPAD ihagaze.

Ni Inama bita African Peer Review Forum of Heads of State and Government.

Iyabaye kuri uyu wa Kane ni iya kabiri bise The 2nd Special Summit of the African Peer Review Forum of Heads of State and Government.

Yari iyobowe na Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio.

- Advertisement -

The African Peer Review Mechanism (APRM) ni uburyo bwatangijwe mu mwaka wa 2003 butangizwa n’ubuyobozi bw’Abakuru b’Ibihugu bigize New Partnership for Africa’s Development (NEPAD).

Intego ni ukugira ngo ibihugu bigize NEPAD bijye byicara byinegure, birebe aho imiyoborere itanoze inozwe bityo bamwe bigire ku bandi hagamijwe imiyoborere iteza imbere abaturage.

Abakuru b’Ibihugu barahura bakarebera hamwe aho Politiki runaka bahuriyeho ku rwego rw’Umuryango zigeze, uko kwihuza kw’ibihugu guhagaze, ibibazo bya Politiki bishobora kuba bikoma mu nkokora imishinga runaka n’ibindi bibazo bibangamiye ituze rusange ry’abaturage.

Ku rubuga rwa NEPAD handitseho ko hagati y’amezi atandatu n’umwaka, buri gihugu kiri muri NEPAD gitanga raporo y’ibyo cyakoze hakarebwa ahakenewe kongerwamo imbaraga n’aho kwishimira ntihabure.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version