Perezida Kagame Yazamuye Mu Ntera Abasirikare Babiri Bakuru

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yazamuye mu ntera abofisiye babiri bakuru, aho Lieutenant Colonel Innocent Munyengango na Claver Karara bahawe ipeti rya Colonel.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya RDF ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Nzeri, nyuma yo kuzamurwa mu ntera, Colonel Munyengango yahise agirwa Chief J5, ni ukuvuga umukuru w’ubuyobozi bushinzwe igenamigambi mu gisirikare.

Munyengango yahoze ari umuvugizi wa RDF, umwanya yariho kuva mu 2017 kugeza mu mpera za 2020.

Yanakoze izindi nshingano nk’umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu Ngabo zirwanira mu kirere muri RDF, anaba umwarimu mu Ishuri rikuru rya gisirikare riherereye mu Karere ka Musanze.

- Advertisement -

Munyengango yanayoboye abasirikare ba RDF barwanira mu kirere bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo. Ni ingabo zatangiye ubutumwa muri Kanama 2016.

Ni mu gihe Colonel Karara, yabaye umuyobozi ushinzwe ibya gisirikare (Defense Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, akaba no mu nama y’ubutegetsi ya RwandAir.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version