Ibyo FPR Iteganyiriza Itangazamakuru 

Mu gitabo gikubiyemo imigabo n’imigambi FPR-Inkotanyi ifitiye Abanyarwanda nitorerwa ‘gukomeza’ kuyobora u Rwanda, hari uwo kuzubaka itangazamakuru riteza imbere urikora kandi rifite ibikorwa remezo bihagije.

Kuri paji ya 34 muri kiriya gitabo handitse ko mu myaka itanu iri imbere, FPR Inkotanyi izashyigikira itangazamakuru ry’umwuga.

Abajora ubuyobozi bw’u Rwanda bo bavuga ko budaha ubwisanzure itangazamakuru, ndetse ngo hari abaterwa ubwoba ntibakore batuje.

Abanyamakuru bo mu Rwanda bo bavuga ko bisanzuye, icyakora ko bakavuga ko amateka y’u Rwanda akomeye ku buryo itangazamakuru rigomba kwigengesera kugira ngo hatagira Umunyarwanda rikomeretsa.

Muri Minifesto ya FPR -Inkotanyi, handitsemo ko Umukandida wayo natorwa izakomeza guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda harimo n’iy’abanyamakuru.

Ahanditse ibyerekeye iterambere ry’itangazamaku, haranditse hati: ‘ Hazakomeza gushyigikira itangazamakuru ry’umwuga, ryubaka, rifite ibikorwa remezo bihagije, riteza imbere abarikorera kandi rigira uruhare mu iterambere ry’umuturage n’iry’u Rwanda muri rusange”.

Mu Rwanda haba itangazamakuru ryigenga n’irya Leta.

Iri tangazamakuru rifite urwego rw’abanyamakuru bigenzura rugamije kureba ko bakora kinyamwuga ni ukuvuga itangazamakuru ritabogama kandi rigamije kubaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version