Ibyo Kenya Itabashije Guhuza, U Rwanda Rumaze Imyaka Rubikora Neza

Umwanditsi wa Taarifa
8 Min Read
Ruto ubwo yasuhuzanyaga na Perezida Kagame mu gihe cya Africa Forward Summit i Nairobi.

Mu nama mpuzamahanga zikomeye, hari igihe abantu bahagarika kwita ku biri ku murongo w’ibiganiro ahubwo bagatangira kwitegereza uko ibintu biri kugenda. Ni nde wigaragariza icyizere mu byo avuga? Ni nde ugaragara nk’utiteguye? Ni nde uri kugerageza gukemura ibibazo byadutse? Kandi ni nde umaze igihe kinini akora ibi ku buryo byose bisa nk’ibisanzwe?

Ibi nibyo ahanini usanga abantu batindaho mu nama nini zibera hirya no hino ku isi.

Mu minsi ishize, i Nairobi hagaragaye rumwe muri izo ngero, habera inama ikomeye, bidatinze i Kigali naho habera indi ariko zombi zigaragaza itandukaniro muri byinshi.

Inama ya Africa Forward Summit, yateguwe ku bufatanye bwa Kenya n’u Bufaransa ku wa 11 no ku wa 12 Gicurasi 2026, ibera muri Kenyatta International Convention Centre i Nairobi, yatabirwa n’Abakuru b’ibihugu, abayobozi ba za guverinoma, ba rwiyemezamirimo bakomeye n’abayobozi b’ibigo mpuzamahanga.

Ku mpapuro, yari inama igaragaza ko Kenya ishoboye kwakira ibikorwa bikomeye bya dipolomasi ku rwego mpuzamahanga. Ariko uko ibintu byagenze, byatanze indi sura.

Muri iriya nama hagaragaye ibintu bitakozwe neza haba mu mutekano w’abanyacyubahiro no mu kwita ku bashyitsi muri rusange.

Habayeho umuvundo no ugusunikana hanze y’aho inama yabereye.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yaje gutegereza iminota myinshi mbere yo kwemererwa kwinjira, kimwe n’abayobozi bamwe b’ibigo bikomeye ku isi.

Hari n’igihe Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yahagaritswe by’agateganyo n’abashinzwe umutekano b’umuyobozi wa Misiri, ibintu byateje urujijo mu bitabiriye iyo nama.

Umuyobozi mukuru wa TotalEnergies, Patrick Pouyanné, na we yahuye n’ikibazo nk’icyo.

Abantu basanzwe bayobora za guverinoma n’ibigo bikomeye ku isi bisanze bahanganye n’umuvundo n’akajagari ku muryango w’inama yagombaga kuganirwamo ubushobozi bwa Afurika mu kwikemurira ibibazo by’ejo hazaza.

Nyuma y’ibyo, habaye ikindi gikorwa cyakurikiwe n’abantu benshi ku isi.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yafashe ijambo anenga bamwe mu bari bitabiriye inama kubera urusaku n’imyitwarire yagaragazaga kutubaha abari bari gutanga ibiganiro, harimo urubyiruko n’abahanzi.

Icyo kiganiro cyaberaga mu nyubako ya Kaminuza ya Nairobi yari yuzuyemo abantu benshi ku buryo kugenzura urujya n’uruza byari bigoye.

Ku rwego rw’inama nk’iyi, kuba umwe mu bakuru b’ibihugu agomba gufata mikoro kugira ngo agarure ituze ntabwo ari ikibazo cya protocole gusa; ni ikimenyetso cy’ikibazo mu mitegurire y’igikorwa nk’icyo.

Nta muntu wakomeretse, kandi ibyo ni iby’agaciro. Ariko hari igihe ibyangiza isura y’igihugu bitaba ari ibikomere byo ku mubiri.

Hari igihe biba amashusho n’amakuru asakara ku isi kandi amashusho yaturutse i Nairobi yatanze ubutumwa Kenya ishobora kuzamara igihe igerageza gusobanura.

Perezida Kagame yari umwe mu babibonye kandi babinyuzemo.

Yabyiboneye n’amaso ye. Ariko agarutse i Kigali, yahise ahura n’indi shusho itandukanye cyane n’ibyo yari assize hakurya.

Mu Rwanda hhamaze kubera ibikorwa bikomeye birimo Africa CEO Forum, Nuclear Energy Summit ndetse n’imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) izarangira kuri iki Cyumweru ku italiki 31, Gicurasi, 2026.

Nubwo ari ibikorwa bifite intego n’ababyitabira bitandukanye, byose byagenze neza kandi mu buryo bugaragaza ubunyamwuga.

Ibyo ntibiterwa n’amahirwe cyangwa ibyishimo byo kwakira abashyitsi gusa, biterwa n’uburyo inzego zubatse kandi zikorana.

Mbere yo gushima izo nzego, ni ngombwa kuzirikana ko Perezida Kagame yavuze inshuro nyinshi ko inzego z’umutekano z’u Rwanda ari zo yifuzaga kubona igihugu gifite.

Mu bihe bitandukanye, yaba mu ijambo ry’umwaka mushya cyangwa mu birori byo kwinjiza abasirikare n’abapolisi mu nshingano, Perezida Kagame yakomeje gushima ubunyamwuga n’ubwitange bwabo.

Mu minsi mike mbere y’ibi bikorwa mpuzamahanga, yongeye kubigarukaho. Nyuma yaho, amahanga yabonye n’amaso yayo ibyo yagarukagaho.

Iyo umukuru w’igihugu agaragaza icyizere nk’icyo mu nzego ze, hanyuma ibikorwa bikabigaragaza mu buryo bugaragara, ntabwo biba ari impanuka.

Biba ari umusaruro w’umuco wo gukora neza wamaze igihe wubakwa.

Ku ruhande rw’umutekano ugaragara, Maj. Gen. Willy Rwagasana, uyobora Republican Guard ishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu n’ahantu h’ingenzi cyane, yabigizemo uruhare rukomeye.

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye yayoboye ibikorwa byafashije kwakira no guherekeza abashyitsi mu buryo butagira ikibazo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubutasi n’Umutekano na rwo rwakoze inshingano zarwo zitagaragara, zirimo gukumira ibibazo mbere y’uko biba.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’izindi nzego za Leta na zo zatanze umusanzu ukomeye mu mitegurire n’imigendekere y’izi nama zose.

Ibyo byose byatanze umusaruro amahanga asanzwe ategereza iyo aje i Kigali: imodoka z’abayobozi zigenda neza, kwakirwa mu cyubahiro, umutekano usesuye, no korohereza abitabiriye kugera ku bikorwa byose.

Nta muyobozi w’ikigo wahagaze ku muryango ategereje kwinjira.

Nta Perezida watinze ku irembo. Nta mukuru w’igihugu wahatiwe gusaba abantu ituze akoresheje mikoro.

Mu Rwanda, ibi si ibintu bikorwa rimwe na rimwe cyangwa igihe amahanga areba gusa. Ni umuco umaze imyaka.

U Rwanda rwagaragaje ubu bushobozi mu kwakira amarushanwa ya siporo, inama za dipolomasi, inama z’ubucuruzi ndetse n’ibindi bikorwa bikomeye bihuza abayobozi b’ibihugu n’abashoramari bo ku rwego mpuzamahanga.

Muri Mozambique, igihe intagondwa zateraga umutekano muke muri Cabo Delgado, ingabo z’u Rwanda zagize uruhare rukomeye mu kuhagarura ituze.

Mu butumwa bwa UN n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ubunyamwuga bw’abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bukomeje gushimwa.

Ubushobozi bwo kurinda abaturage ku rugamba ni na bwo bushobora gukoreshwa neza mu kurinda inama mpuzamahanga.

Icyakora, ibyo tuvuga kuri Kenya ntibigamije kuyisuzuguza.

Kenya irakomeye kandi ifite amateka akomeye mu buyobozi bwa Afurika no mu bukungu.

Ariko ubushobozi budashyizwe mu bikorwa neza bushobora kutagera ku musaruro bwitezweho.

Inama nka Africa Forward Summit ntabwo ziba zirebana gusa n’ibyemezo bizifatirwamo.

Zinafasha mu kubaka cyangwa gusenya isura igihugu gifite mu maso y’abashoramari n’abafatanyabikorwa.

Iyo amahanga ashimira u Rwanda ubushobozi bwo kwakira inama mpuzamahanga, ntabwo biba bishingiye ku marangamutima ahubwo biba bishingiye ku bikorwa bifatika byagaragaye kandi byisubiramo.

Perezida Kagame yakomeje kugaragaza ko ibihugu bishaka guhangana n’ibibazo by’isi bihinduka bikwiye gukomeza gushora imari mu bushobozi bw’abakozi, ubunyamwuga n’ibikoresho bigezweho.

U Rwanda rwafashe iryo hame rurigira umusingi wo kubaka inzego zarwo.

Mu kwakira inama mpuzamahanga, icyizere ntigitangwa nk’impano ahubwo cyubakwa  gahoro gahoro, inama ku yindi, igikorwa ku kindi.

Mu myaka myinshi ishize, u Rwanda rwagiye rwubaka icyo cyizere mu ituze. Mu minsi mike ishize, itandukaniro ryagaragaye ku buryo ritashoboraga kwirengagizwa.

Ariko kandi, Kenya na yo ifite icyo irusha benshi.

Abanyakenya bafite impano idasanzwe mu bucuruzi. Bamenyereye gushaka amahirwe no kugirana amasezerano y’ubucuruzi akomeye.

Mu gihe Abanyarwanda bakunze kwibanda k’ugushyira ibintu ku murongo, no kuri gahunda n’ishusho y’igikorwa, Abanyakenya bo bakunze gushyira imbaraga nyinshi mu gutuma ubucuruzi bukorwa kandi bugatanga inyungu.

Ni kimwe mu bintu byo gushimirwa kandi na cyo u Rwanda rushobora gukuramo amasomo.

Muri uru rwego, hari aho u Rwanda rugifite urugendo rwo gukora kugira ngo rugere ku rwego Kenya igezeho.

NB: Iyi ni inyandiko ya Magnus Mazimpaka, umuyobozi wa Taarifa Rwanda

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *