Ibyo Mwaciyemo Byagaragaje Kwihangana Kwanyu- Amb Mushya Wa Israel Mu Rwanda

Einat Weiss uherutse koherezwa na Israel ngo ayihagararire mu Rwanda yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, yandika mu gitabo cy’abashyitsi ko ibyo Abanyarwanda baciyemo bakaba bihagazeho muri iki gihe, byerekana ukwihangana kwabo.

Yanditse ati: “ Nsangiye namwe umubararo n’agahinda mwatewe n’ibyo mwaciyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kureba uko mwabyikuyemo mukagarura icyizere muri mwe biteye ishema. Ibyanyu biha isi icyizere.”

Ubutumwa bwe bwanditswe mu Cyongereza

Einat Weiss yasimbuye Dr. Ron Adam uherutse kusa ikivi cye mu mwaka ine yari amaze ahagarariye Leta ya Israel mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version