Brazil Irashaka Kwagura Umubano N’u Rwanda

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya yasuye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta baganira uko umubano usanzwe hagati ya Kigali na Brasília wakwaguka.

Uhagarariye Brazil mu Rwanda ni Bwana Silvio José Albuquerque e Silva.

Umubano w’u Rwanda na Brazil watangiye mu mwaka wa 1981. Mu gihe Brazil ihagarariwe mu Rwanda na Silvio José Albuquerque e Silva, u Rwanda rwo ruhagarariwe na Prof Mathilde Mukantabana ufite icyicaro i Washington, USA.

Mu mwaka wa 2019, ibihugu byombi byasinyaanye amasezerano yo gufatanya mu byerekeye ingendo z’indege bwiswe Bilateral Air Services Agreement (BASA).

- Kwmamaza -

Mbere yaho, ni ukuvuga mu mwaka wa 2011, hari andi masezerano yo gufatanya hagamijwe kwihaza mu biribwa yasinywe.

Brazil ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyeza ikawa, soya, ibisheke n’amaronji.

Brazil nicyo gihugu gikize kuruha ibindi byo muri Amerika y’Amajyepfo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version