Mu Rwanda Ubutekamutwe Ku Madolari Buracyahari

Polisi yafashe abagabo babiri batuburiye abantu batandukanye bababeshya ko bafite amadolari avunja amafaranga y’u Rwanda agera kuri za miliyoni kandi mu by’ukuri ari amadolari ya rimwe($1) rimwe($1) ariko ageretseho nka rimwe ry’ijana ($100).

Aberetse itangazamakuru ni abagabo babiri barimo umwe mu murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.

Uyu mugabo avuga ko yagiye muri gereza ahasanga mugenzi we baramenyekana barabana nyuma baza  kunoza umugambi wo kuzashaka amafaranga nibafungurwa.

Ikindi ni uko uyu uwo mugabo wafashe akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya yavuze ko ubwo yafungwaga akahahurira n’uwo bwakoranye uriya mugambi nabwo yari yafungiwe gutuburira abantu amadolari.

Yavuze ko ubwo bari bamaze gufungurwa banogeje umugambi w’uko bahurira muri Gare ya Nyabugogo bakajya guhangika amadolari umuntu w’i Muhanga.

Asobanura uko babigenza…

Avuga ko iyo bajya ahantu bakareba umuntu uje kuvunjisha bakamubwira ko bafite amadolari($) ashaka ko byaba byiza ababwiye  ayo yifuza basanga ari menshi bakayamwereka ariko ari menshi.

Uko kuba menshi biterwa n’uko baba bafasha amadolari menshi ya rimwe rimwe($1) ariko hejuru bakagereka inoti y’amadolari 100 kugira ngo bareke uwo bashaka gutuburira ko amafaranga ashaka ahari.

Kubera ko aba ari kumwe na mugenzi we[w’umutekamutwe] uwo mugenzi we aba ari ku ruhande agakora uko ashoboye ngo uwo ushaka gutuburirwa atajya mu byo kubara ariya mafaranga.

Yagize ati: “ Amafaranga nabonye  binyuze muri ubu bujura ni Frw 1.800.000 ariko rwose si nzabyongera kandi ndasaba Polisi kuyifasha kuzafata abantu bakora ibyaha nk’ibi byanjye.”

Yemeza ko muri Kigali ahazi abantu batanu bakora buriya buriganya.

Polisi isaba Abanyarwanda kudaca ibusamo bashaka ibitemewe n’amategeko…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera avuga uko ikintu k’ibanze Abanyarwanda bagomba kumenya ari uko gukora ibintu bidakurikije amategeko, bagaca iy’ibusamo bagomba kubyirinda.

CP John Bosco Kabera asaba Abanyarwanda kujya bashishoza bagakora ibiciye mu mujyo

Ati: “ Gushaka kubona serivisi binyuze mu kudakurikiza inzira ziteganyijwe buri gihe bigira ingaruka haba kuzishaka haba no kuzitanga. Abanyarwanda bagomba kujya bagira amakenga.”

Polisi ivuga ko abazatekera Abanyarwanda imitwe bose bazafatwa, igihe cyose bizasaba n’imbaraga bizasaba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version