Ibyo Twamenye Ku Mpamvu Zifungwa Rya IPRC Kigali…

Nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi itangaje ko ikigo cya Kigali kigisha ubuhanga n’ubumenyingiro, Rwanda Polytechique, IPRC-Kigali ifungwa, Taarifa yaje kumenya bimwe mu bishobora kuba byateye iri fungwa.

Iperereza rya Taarifa ryamenye ko mu gihe gito gishize, ubuyobozi bwa IPRC Kigali bwateguye ingendo shuri zikurikiranya zarangiye mu gihe cy’Icyumweru kimwe.

Buri shuri( mu mashuri yose agize kiriya kigo gikora nka Kaminuza mu by’ubumenyi ngiro) ryashakiwe aho rikorera urugendo shuri.

Ikindi umwe mu bazi ibihakorerwa yatubwiye ni uko hari hamaze iminsi havugwa ko hari imashini zabuze, ariko we akavuga ko atamenya izo ari zo.

- Advertisement -

Gusa ngo kiriya kigo gifite imashini zitandukanye zirimo mudasobwa, imashini zikoreshwa n’abiga gukora imihanda ibiraro n’amateme, abiga ibyo kongerera ibiribwa agaciro n’ibindi.

Kuba ubuyobozi bw’iki kigo bwarateguye ingendo shuri kandi zitari zisanzwe zihakorerwa, ngo byatumye hari abibaza ko ikigambiriwe ari ugushaka uko bazasobanurira abazaza gukora igenzura ry’aho amafaranga yanyerejwe yagiye.

Icyakora iperereza ryaratangiye nk’uko itangazo rya Minisiteri y’uburezi ribivuga.

Ni itangazo ryahise ritegeka ko iri shuri riba rifunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, hagakorwa iperereza ridafite birantega.

Abarimu, abakozi n’abanyeshuri…bose hbahagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri, bakazamenyeshwa igihe bazasubukurira amasomo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version