Hashize igihe gito imirwano yubuye hagati y’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’abarwanyi ba Mouvement du 23 Mars ari wo M 23.
Umunyamakuru witwa Christophe Rigaud avuga ko mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, imirwano yaganaga ahitwa Kibumba hakaba muri Teritwari ya Nyiragongo.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, ibintu byari bitarafata indi sura isumbye uko byari bimeze kuri uyu wa Gatandatu, taliki 22, Ukwakira, 2022.
Ngo amakuru yavugaga ko ingabo za kiriya gihugu zashoboye gukoma imbere abarwanyi ba M23 bashakaga kwigarurira ahitwa Rutshuru ndetse na Rokoro.
🔴#RDC Affrontements #FARDC #M23 Selon nos informations, ce samedi soir l’armée congolaise n’a pas progressé dans ses positions mais a réussi à stopper une avancée du #M23 vers #Rutshuru à #Rokoro (pilonnage massif). Le #M23 cherche à progresser actuellement vers #Kibumba. pic.twitter.com/6lwhjbdIpl
— Christophe RIGAUD (@afrikarabia) October 22, 2022
Umwe mu bakomeye mu mutwe wa M 23 witwa Bertrand Bisiimwa avuga ko kuba abasirikare ba DRC bongeye kubagabaho ibitero byerekana ko biyemeje ko umuriro ubakaho.
Icyakora yateje ubwega avuga ko kuba bashotowe bagiye gutsinda ingabo za DRC uruhenu.
Ndetse ngo nta n’ubwo bacyemeye ibindi biganiro ukundi.
Hagati aho, M23 irashinja ingabo za DRC kuba ziri kurasa mu bice byiganjemo abasivili.
Isaba amahanga ko ingabo za kiriya gihugu zazabibazwa.
Iyubura ry’imirwano hagati y’ingabo za DRC na M23 bivuzwe nyuma y’uko Perezida Tshisekedi ashyizeho umugaba w’ingabo mushya.
Uwo ni Lt Gen Christian Tshiwewe Songesha.
Mu minsi ishize yagaragaye mu mihanda i Kinshasa we n’abasirikare yari ayoboye basaba Umukuru w’igihugu kubaha uburenganzira bwo gutera u Rwanda k’umugaragaro.
Ni umugabo uzwiho kutajya imbizi n’Abanye Congo bavuga ikinyarwanda kuko abafata nk’abazanye akaga n’amakuba ku gihugu cye.
Uyu musirikare wagizwe umugaba mukuru w’ingabo za Congo, amakuru avuga ko yahawe inshingano zo gushyira igisirikare ku murongo no kugarura Umujyi wa Bunagana n’utundi duce twigaruriwe na M23.
Kugeza ubu bivugwa ko ingabo za DRC zitwa FARDC zifatanyije na FDLR, APCLS, MAI-MAI na NYATURA.
Ikindi ni uko hari abaturage ba DRC baba mu Bwongereza baherutse kumusaba ko yakwerura agatera u Rwanda.