Uburusiya Bwatwitse Litiro 100,000 Za Benzène Z’Indege Z’intambara Za Ukraine

Nyuma gusenya ibikorwa remezo by’amashanyarazi yacaniraga igice kinini cy’Umurwa mukuru wa Ukraine, Kiev, indege z’intambara z’u Burusiya zatwitse ibigega byari bihunitse litiro 100,000 bya benzène indege z’intambara z’iki gihugu zari zarizigamiye.

Ingabo z’u Burusiya kandi zivuga ko hari n’ibigega byari bihunitse lisansi na mazutu byari kuzifashisha n’ingabo za Ukraine zasenye.

Intego ngo ni uguca intege ingabo za Ukraine zikemera kumanika amaboko.

Ikibabaje ni uko abasivili bari kubigwamo, abadapfuye bagasigara mu gahinda ko kubura ababo no kubura aho bapfunda imitwe kuko hirya no hino umuriro ari inkekwe.

- Advertisement -

Ibigega bya benzène byasenywe byari biri ahitwa Smela mu Ntara ya  Tcherkassk.

Abasesengura ibiri kubera muri kiriya gihugu bavuga ko u Burusiya bwatwitse biriya bigega mu rwego rwo guca intege abasirikare ba Ukraine bari kugana mu gice kitwaKherson kimaze iminsi cyarigaruriwe n’abashyigikiye u Burusiya.

Kuri uyu wa Gatandatu kandi abategetsi bo muri ibi bice basabye abaturage baho guhunga vuba na  bwangu.

Birashoboka ko hari igikorwa cya gisirikare gikomeye u Burusiya bushobora kuza kuhakorera kikaba cyahitana n’abasivili b’inzirakarengane.

Share This Article
2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version