U Rwanda Rwageze Ku Ntego Yo Gukingira COVID-19 Abaturage 40%

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yageze ku ntego yo gukingira Abanyarwanda 40%, yari yatanzwe nk’umuhigo ugomba kweswa mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

Ni intego yagezweho nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu byatangajwe ko abantu bamaze gukingirwa covid-19 mu buryo bwuzuye ari miliyoni 5.3 naho abamaze guhabwa nibura urukingo rumwe ari miliyoni 7.5. Ni mu gihe abahawe urukingo rushimangira ari ibihumbi 105.

Iri janisha rishingiye ku bamaze gukingirwa ugereranyije na miliyoni 13 zituye u Rwanda. Intego ni uko umwaka utaha uzarangira hamaze gukingirwa 70%.

- Advertisement -

Ni intego ariko igezweho mu bihe bitoroshye kuko ubwandu bushya bwa COVID-19 burimo kwiyongera cyane.

Nibura mu minsi irindwi ishize handuye abantu 3099 mu Rwanda hose, aho igipimo cy’ubwandu muri iyo minsi ari 2.4%.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel aheruka kuvuga ko ubwandu bushya butizwa umurindi na virus yihinduranyije ya Omicron.

Ati “Twamaze kurenga cya gipimo cyo munsi y’abantu batanu ku bantu 100,000 bafite uibwandu bwa COVID, tumaze kujya hejuru yaho. Munsi yaho uba uri mu cyiciro cy’ubwandu buke, budakabije cyane, niho tumaze amezi nk’atatu kuva igihe habagaho ukwiyongera kwa COVID mu kwezi ka karindwi n’ukwa munani. Twari turi munsi y’abantu 5/100,000 ubu twongeye kujya hejuru.”

Icyo gihe yavuze ko uko umubare w’abanduye uba munini, ari nako bizamura ibyago by’uko abaremba bashobora kuba benshi.

Yakomeje ati “Aho tugana rero ni ho habi, tugomba no kwirinda.”

Imibare imaze gutumbagira kuko nko kuri uyu wa Gatandatu abanduye bashya bari 713, mu gihe igipimo cy’abanduye ugereranyije n’abapimwe cyari 3.9%.

Uretse abarwayi bashya babonetse, abajya mu bitaro nabo barimo kwiyongera kuko kuti uyu wa Gatandatu hagiyemo 9, mu gihe mu cyumweru gishize bose hamwe ari 57. Abarembye ni babiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version