Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyumba Bya Mbere By’Uruganda Rukora Inkingo ‘Biri Mu Nzira’ Biza Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ibyumba Bya Mbere By’Uruganda Rukora Inkingo ‘Biri Mu Nzira’ Biza Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 December 2022 6:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri Twitter hari video yahashyizwe n’ubuyobozi bw’uruganda BioNTech rwo mu Budage ivuga ko ibisanduku bitandatu bigize icyiciro cya mbere cy’ibyumba bizaba bigize uruganda rw’inkingo rugiye kubakwa mu Rwanda biri mu nzira bihazanwa.

Amakuru avuga ko bizaba byageze mu Rwanda bitarenze rwagati mu mwaka wa  2023.

Bizaba ari intambwe ikomeye mu rugendo u  Rwanda rurimo rwo gushinga uruganda rukora inkingo za COVID-19 n’izindi ndwara zandura.

Uru ruganda ruzuzura  ruri ku buso bwa metero kare  30.000 mu cyanya cyahariwe inganda kiri i Masoro.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibisanduku bizubakwamo ruriya ruganda babyita  ‘BioNTainers.’

Muri ya video twavuze haruguru, handitswe mo ko igisanduku kimwe kizakorerwamo ibyo bita Messenger RNA (mRNA) ibi bikaba ari ikoranabuhanga rikoreshwa  mu gukora inkingo n’imiti.

mRNA ni ikoranabuhanga rya BionTech rikoreshwa mu nkingo z’indwara zandura, aho uwazihawe zigera mu mubiri zigafasha abasirikare gutahura bwangu virus yakingiwe hanyuma zikarema uburyo bwo kuyirwanya.

Ikindi gisanduku kizakorerwamo  imiti cyangwa inkingo.

Ibi bikontineri buzaba bigizwe n’ibindi bito ari nabyo byose hamwe bizaba bikoze uruganda, bikazaba ari 12 bifite ubuso bwa 2.6m x 2.4m x 12m buri kimwe kimwe.

- Advertisement -
U Rwanda rurateganya kuzajya rukora inkingo miliyoni 50 ku mwaka

Uwatekereza ko kuba ari ibisanduku bivuze ko nta buhangange bifite yaba yibeshye kubera ko bifite ikoranabuhanga rya laboratwari zisanzwe zimenyerewe mu bihugu biteye imbere nk’u Budage.

Twibukiranye ko u Budage ari cyo gihugu gikize kurusha ibindi mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.,

Biriya bisanduku bita BioNTainers bikoranywe uburyo bwo gutunganya no kuringaniza ubushyuhe n’ubukonje bikenewe kugira ngo imiti cyangwa inkingo bitangirika.

Amashanyarazi yabyo kandi ‘ntajya abura.’

Intego yo guha ibihugu by’Afurika ikoranabuhanga ryo gukora inkingo  ni ukugira ngo mu mwaka wa 2040, bizabe byikorera 60% by’inkingo bikenera.

Hagati aho ubushakashatsi ku nkingo za Malaria n’igituntu bugeze kure.

Ikoranabuhanga rya mRNA niryo riri gukoreshwa muri ubwo bushakashatsi.

U Rwanda ruteganya kuzajya rukora inkingo Miliyoni 50 ku mwaka ariko zishobora kwiyongera mu gihe bibaye ngombwa, bigakorwa  binyuze mu kongera ziriya kontineri zikorerwamo nka labo.

Taliki 23, Kamena, 2022 nibwo Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ruriya ruganda.

Yari hamwe na bagenzi barimo uyobora Ghana, Nana Akufo Addo, uyobora Guyana witwa Irfaan Ali, umuyobozi mukuru wa BioNTech Uğur Şahin, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat n’abandi.

Perezida Kagame ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ruriya ruganda

Mu gikorwa cyo gushyira ibuye ahazubakwa ruriya ruganda hari kandi n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye ishami ryita ku buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Senegal Aïssata Tall Sall.

Abenshi muri abo bayobozi bari bari mu nama ya CHOGM iherutse kubera i Kigali.

Mu Ukwakira, 2021 nibwo u Rwanda rwasinyanye n’uruganda BioNTech amasezerano y’uko impande zombi zizakorana mu kubaka uru ruganda.

Ni amasezerano yashyizweho umukono n’uwari  Minisitiri w’Ubuzima icyo gihe Dr Ngamije Daniel n’Umuyobozi wa BioNTech, Uğur Şahin.

Biteganywa ko hazashyirwaho uburyo bwo gukora inkingo hagendewe ku bunararibonye bwo mu nganda zo mu Budage na Marburg, hakabanza kubakwa ubushobozi.

Bizagirwamo uruhare na Guverinoma y’u Rwanda hamwe na Institut Pasteur ifite icyicaro muri Dakar.

Umuyobozi wingirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Dr Monique Nsanzabaganwa icyo gihe yavuze ko aya masezerano akomeye muri gahunda yo gukorera inkingo muri Afurika.

Yavuze ko binajyanye n’intego y’uko 60% by’inkingo zikenerwa muri Afurika zizaba zikorerwa imbere muri uyu mugabane bitarenze umwaka wa 2040.

TAGGED:BioNTechBudagefeaturedIndwaraMasoroRwandaUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abatuye Umujyi Wa Kigali Baraburirwa…
Next Article Gen Rwarakabije Arashakwa Mu Rukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?