‘Icuruzwa Ry’Abanyarwandakazi’ Muri Uganda Ryakomye Rutenderi

“NTA kintu kidashoboka muri Uganda. Uburyo nanyuze mu rihumye abashinzwe umutekano wo ku kibuga cy’indege bashoboraga kumbuza kujya i Dubai, ku mpamvu idafatika, nitwaje viza mpimbano ndetse nta byangombwa by’urugendo, buratangaje. Byantwaye ama-shilling 500.000.”

Izo ni imvugo z’umunyamakuru wa New Vision uheruka kwiyoberanya, ashyirwa mu itsinda ry’abakozi bo mu rugo bari bajyanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, agendera ku myirondoro itari iye.

Tudatinze ku iherezo ribabaje ry’ibyabaye, ibyo bigaragaza uburyo muri Uganda hari ibikorwa biteguwe byo gucuruza abantu, byihishwe inyuma n’abantu bakomeye kandi b’abaherwe, batuma ziriya viza, pasiporo n’amatike y’indege biboneka.

Ni umuyoboro w’ibikorwa birimo abantu benshi, bashukashuka abantu cyane cyane abakobwa, bakavanwa mu bihugu byabo bakisanga mu mahanga, ababatwaye bakabakoresha icyo bashaka kuko ntawe baba batakira.

- Advertisement -

Ku wa 28 Kamena 2021 Polisi ya Uganda yatangaje ko hari ibigo umunani byakoraga ubucuruzi bwo gushaka abakozi bajya mu mahanga byambuwe uburenganzira bwo gukora, ndetse byinshi bikomeje guhozwaho ijisho kubera imikorere yabyo.

Amakuru yatangajwe avuga ko bimwe muri biriya bigo byashakaga ibyemezo bihimbano, bigafata abana b’abakobwa bakoherezwa mu mahanga nk’aho babonye imirimo nk’iyo mu rugo, nyamara byahe byo kajya.

Benshi baracuruzwaga, bagahinduka abacakara b’imibonano mpuzabitsina.

Umwe mu bayobozi utaratangajwe amazina yabwiye Daily Monitor ati “Ba nyiri biriya bigo baziranye n’abantu benshi mu nzego zikomeye cyangwa se banayobora izo nzego muri iki gihugu, ku buryo ibyo bakora ntawe ubibabaza.”

Kuri uyu wa Mbere umuyobozi wa New Vision – ikinyamakuru cya leta ya Uganda – Don Wanyama, yanditse kuri Twitter ko umunyamakuru wabo yagiye rwihishwa muri Mityana, maze aza gucuruzwa nk’umugeni uturutse mu Rwanda ku bihumbi 50.

Uvunje ariya ma-shilling ya Uganda mu mafaranga y’u Rwanda ntabwo arenze ibihumbi 15 Frw.

Icyasembuye ibitekerezo bya benshi ni uko iyo nkuru izatambutswa mu byiciro bine guhera kuri uyu wa Kane kugeza ku Cyumweru, yahawe umutwe ugira uti “Rwandan girls for sale in Uganda”, cyangwa ngo “Abakobwa b’Abanyarwandakazi baragurishwa muri Uganda.”

Byatumye abantu benshi bifashishije imbuga nkoranyambaga, bibaza niba ari igikorwa kigamije kugaragaza ukuri ku birimo kuba muri Uganda cyangwa niba kijyanye n’umwuka mubi umaze iminsi hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Icuruzwa ry’abantu: Ikibi cyakiriwe muri Uganda

Raporo ya Leta Zunze ubumwe za Amerika y’uyu mwaka wa 2021 ku icuruzwa ry’abantu, ishyira Uganda mu cyiciro kibanziriza icya nyuma mu bihugu bidashyira imbaraga zikwiye mu guhangana n’icuruzwa ry’abantu.

Ishyira ibihugu mu byiciro bine bya Tier 1, Tier 2, Tier 2 Watch List na Tier 3.

Uganda iri muri ‘Tier 2 Watch List’, kigizwe n’ibihugu abantu bacuruzwa biyongera, ugasanga guverinoma zitagaragaza “ingamba zifatika mu guhangana nabyo.”

Raporo ivuga ko abacuruza abantu bajya kubakura mu Burundi, DRC, Kenya, Rwanda, Tanzania na Sudani y’Epfo, bakajyana mu mirimo y’agahato mu buhinzi n’ubucakara bw’imibonano mpuzabitsina muri Uganda.

Mu bacuruzwa harimo n’impunzi zo mu nkambi ya Nakivale, ibikorwa byagiye bitunga agatoki bamwe mu bayobozi b’inkambi n’abayobozi mu zindi nzego za leta zirimo Polisi ya Uganda.

Uretse ibibera imbere mu gihugu, Uganda ifatwa nk’icyanzu kinyuzwamo abakobwa benshi bashukishwa imirimo inyuranye mu burasirazuba bwo hagati, bakagenda bizezwa kugarukana miliyoni mu mifuka nyamara bagatahana intimba nsa. Ibyo bigaterwa n’inzego zijegajega z’icyo gihugu.

Urugero nko muri Mata 2021, Polisi ya Uganda yafashe abakobwa 29 bo mu Burundi bari bajyanywe gucuruzwa mu bindi bihugu, bagerageza gukoresha Uganda nk’inzira yari kubageza iyo bagiye.

Mu mwaka wa 2019 bwo habonetse amakuru ko hari abagurishaga abana b’abakobwa mu karere ka Katakwi, bakajyanwa i Nairobi muri Kenya bagahuzwa n’abantu baturutse muri Somalia.

Abo bantu ngo bashyikirizaga abo bakobwa abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabab, bakabahindura abacakara b’imibonano mpuzabitsina.

Ni ikibazo cy’u Rwanda?

Raporo ya Leta zunze Ubumwe za Amerika ishyira u Rwanda mu cyiciro cya Tier 2.

Ni ukuvuga ko rutujuje ibikenewe byose mu guhagarika icuruzwa ry’abantu, ariko rwagaragaje imbaraga zikomeye mu kurirwanya ugereranyije n’ibihe byahise.

Birimo ko nko mu 2018 hashyizweho itegeko ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.

Riteganya ko iyo icyaha gikozwe ku buryo cyambukiranya imipaka gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25, n’ihazabu itari munsi ya 20.000.000 Frw ariko itarenze 25.000.000 Frw.

Bijyanye n’uburyo icuruzwa ry’abantu rimeze muri Uganda, benshi bafashe gukora inkuru ku icuruzwa ry’abanyarwandakazi mu gihugu aho kuba ubu bucuruzi bw’abantu muri rusange, babihuza n’ubushotoranyi bufitanye isano n’umwuka wa politiki uri hagati y’ibihugu byombi guhera mu 2017.

Byongeye, kuba Abanyarwanda bashobora gucuruzwa muri Uganda si bishya kuko mu mwaka wa 2018 Uganda Radio Network yatangaje ko muri Mityana, umunya-Uganda ushaka umugore w’Umunyarwandakazi yishyuraga Sh 80 000.

Icyo gihe uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Rtd Maj Gen Frank Mugambage yavuze ko bagiye kubikurikirana, ati “Natwe twabibonye mu makuru.”

Don Wanyama uyobora New Vision si umuntu waba utumva neza umurongo wa Uganda ku Rwanda, kuko yari amaze igihe ari Umunyamabanga Mukuru ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Museveni ( Senior Presidential Press Secretary.)

Mbere yakoze muri New Vision na Daily Monitor mu buyobozi bw’amakuru, ku buryo yumva neza ibyo bakoze n’ingaruka bifite kuri politiki na dipolomasi.

Havuzwe byinshi ku mbuga nkoranyambaga

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakemanze byinshi ku ntekerezo ihishe muri iriya nkuru.

Robert Muhwezi yavuze ko iyo biza kuba umugambi wo gucuruza abanyarwandakazi gusa, uriya munyamakuru wakoraga rwihishwa batari kumugura kuko atari umunyarwandakazi.

Ati “Baba berekana indangamuntu cyangwa pasiporo kugira ngo bagaragaze ubwenegihugu bwabo mbere y’uko bagurwa?”

Bob Williams we yanditse kuri Twitter ko byari kugira agaciro ka kinyamwuga no gukunda igihugu, iyo bohereza umunyamakuru ukora rwihishwa gucukumbura ubucuruzi bw’ingingo z’abantu mu bitaro byo muri Uganda.

 

Uwitwa Buyondo we yavuze barimo gutakaza igihe cyabo.

Abdul Karim Harerimana we yibajije niba ririya atari icuruzwa ry’abantu rikorwa mu buryo bweruye, none ririmo gutambutswa mu itangazamakuru nko mu kwishimisha.

 

Amanyangole George we yagize ati “Birababaje. Ariko ntaho bihuriye na gato ugereranyije n’ibibera mu byaro by’igihugu cyacu dukunda, Uganda. Abakobwa bato ntibarimo kugurwa ubunyobwa gusa ahubwo kenshi na kenshi bakurwa mu ngo n’igitutu bashyirwaho mu mibereho yabo n’ubukene. Hari byinshi bikeneye gukorwa.”

Dawudi Chwa we yaje kwandika abaza uko byagendekeye wa munyamakuru wigeze kugurishirizwa muri UAE nk’umukozi wo mu rugo, ati “none muzanyemo u Rwanda.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version