Icyafungishije Umunyemari Muvunyi Paul Cyamenyekanye

Ubwo haburaga amasaha make ngo Abanyarwanda bizihize ivuka rya Yezu nibwo umunyemari Paul Muvunyi yatawe muri yombi. Afungiwe kuri stasiyo ya Polisi i Remera.

Taarifa yaperereje imenya icyo afungiwe.

Muri 2013, Paul Muvunyi yaguze ubutaka n’umuryango utuye mu Kagari ka Gisura, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi hafi y’Ikiyaga cya Kivu.

Icyo gihe Muvunyi yaguze bisanzwe nk’uko n’undi wese yagura.

- Advertisement -

Habayeho amasezerano hagati y’ugura (Paul Muvunyi) n’ugurisha n’abagabo barabasinyira.

Yakiguze miliyoni 2 Frw.

Nyuma haje umuntu [bivugwa ko ari umukobwa] arega avuga ko uwo mugabo [ni musaza w’uwo mukobwa] yagurishije ubutaka Muvunyi yirengagije ko afite mushiki we, ntiyamushyira mu bagize uruhare kuri uwo mutungo yagurishije.

Ubugenzacyaha bwabwiye Taarifa ko bukurikiranye Paul Muvunyi ho icyaha cy’impapuro mpimbano.

Kuri iki cyaha, Taarifa hari umunyamategeko watubwiye ko ‘iyo bigaragaye ko runaka yaguze ikintu ukiguze  n’uwiyita ko ari nyiracyo cyangwa ahagarariye abazungura, nyuma bikavugwa ko mwakiguze atari icye, icyo gihe amasezerano y’ubugure ateshwa agaciro bisabwe n’ubifitemo inyungu.’

Avuga ko kugeza aha ibyo bititwa ubujura kuko icyo atari ikintu umuntu agura ngo ajyane ahantu, akimukane.

Uyu munyamategeko yongeyeho ko iyo bigaragaye ko uwagurishije icyo kintu atari afite ububasha bwo kukigurisha, ubifitemo inyungu atanga ikirego ku rukiko rubifitiye ububasha rugatesha agaciro ubwo bugure.

Taarifa yabashije kumenya ko Muvunyi kugeza ubu atazi ufite inyungu muri iki kirego kuko nta muntu wo mu muryango wamugaragarije ikibazo k’ubugure, ahubwo ko we yamenye iby’intambamyi ari uko abonye umuguzi.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry Murangira yatubwiye ko ibyo biri mu iperereza atagira icyo abivugaho.

Ariko Dr. Murangira yabwiye Taarifa ko RIB yamufashe mu kazi kayo k’ubugenzacyaha biturutse ku makuru yahawe n’abantu atashatse kuvuga akaba akurikiranyweho impapuro mpimbano.

Andi makuru Taarifa ifite n’uko Muvunyi yabwiye RIB ko niba hari ufite ikibazo cyangwa akaba ashaka kiriya kibanza yagitwara mu mahoro.

Ngo yavuze ati: “Bansubize amafaranga yange mbahe ikibanza cyabo cyangwa niba ntayo bafite bazagisubirane ngire amahoro.”

Umuvugizi wa RIB we ati: “Ibyerekeye uwatanze ikirego ntitwabivuga kuko bikiri mu iperereza.”

Yongeyeho ko idosiye ya Muvunyi izagezwa mu bushinjacyaha bidatinze.

Imvano

Hafi y’isambu Muvunyi yaguze n’uriya muryango hari ikiyaga cya Kivu.

Ikigo gikora mu by’ubucukuzi bwa gas KivuWatt, cyaguriye abandi baturage begereye Ikiyaga biba  ngombwa ko na Paul Muvunyi bamugurira.

Muvunyi yajyanye impapuro z’ubugure bw’ikibanza kugira ngo bamukorere expropriation bamwishyure.

Yagezeyo bemeranya miliyoni 6.8 Frw.

Nyuma yo kubona izo mpapuro abo muri KivuWatt bagiye gusuzuma muri RDB kugira ngo barebe niba nta nzitizi ziri mu kibanza cye basanga irimo ariko ntiyamenya uwatanze iyo ntambamyi.

Bamumenyesheje ikibazo arabyumva abasaba ko niba ari uko bimeze amafaranga bayashyira mu kigega cya Leta.

Amakuru Taarifa ifite n’uko hari umuntu wagiye kuvugana n’uriya muryango w’i Karongi ngo wemeze ko hari umwe mu bagize Umuryango waburagamo ubwo Muvunyi yaguraga bityo bibe byamubera inzitizi.

Amaze imyaka ahanganye mu nkiko n’ikigo gishamikiye kuri RDF…

Kuwa 11 Gashyantare 2020, nibwo umunyemari Muvunyi yandikiye ibaruwa y’amapaji atatu Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, ashyiraho na dosiye y’amapaji asaga 10 agaragaza ikibazo afitanye n’ikigo cy’ubucuruzi cy’Ingabo (Horizon), aha kopi Perezida wa Repubulika, Minisiteri y’Ingabo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Muri iyi baruwa yasobanuraga urugamba amazemo imyaka 12 ahanganye na Horizon n’ikindi kigishamikiyeho (SOPYRWA Ltd) nka kimwe mu bigize Horizon Group Ltd.

Yavugaga ko yabuze ubutabera n’ubwo yagerageje inzego zitandukanye ngo zimutabare icyo yise “kumirwa n’igifi kinini”.

Byatangiye ubwo yaguraga icyari kizwi nka Sopyrwa, cyari ikigo cya Leta cyahingaga kikanatunganya ibireti no kubyohereza hanze y’igihugu.

Iki kigo akaba yarakiguze mu gihe ibigo bya Leta byegurirwaga abikorera.

Nyuma, Guverinoma yanzuye ko adafite ubushobozi bwo kwagura iki kigo no gushora mu bahinzi ngo bongere umusaruro kuko hari hakenewe amafaranga menshi yo gushoramo kandi ngo atari afite.

Byarangiye Horizon Group Ltd imuguriye ihita ikora Horizon SOPYRWA Ltd.

Inkuru twanditse muri icyo gihe yavugaga ko impande zombi, Muvunyi na Horizon, bareganaga ibirego bitandukanye.

Umwanzuro w’urukiko wo mu 2011 wategetse ko Horizon yishyura Muvunyi amadorali 597,890 yari yasigaye ku bwishyu bw’ubugure bwa SOPYRWA.

Kugeza uyu munsi nta mafaranga arabona, ahubwo havutse ikirego kimureba, aho Horizon yamureze kunyereza imisoro.

Horizon yamushinje ko yohereje hanze y’igihugu toni 1,000 z’ibireti ariko ntiyishyura imisoro isaga miliyari y’Amanyarwanda.

Horizon yavugaga ko ubwo baguraga atigeze ayimenyesha ko afite imyenda y’imisoro, bikarangira Rwanda Revenue irimo kuyishyuza.

Umwanzuro wa nyuma w’Urukiko rw’Ikirenga wo mu 2019 wategetse Muvunyi guhita yishyura miliyoni 500 z’Amanyarwanda.

Icyo gihe nta mafaranga yari afite, yiyemeza gutanga imitungo ye ifite agaciro ka miliyoni 900 nk’ingwate mu gihe ashakisha amafaranga yo kwishyura umwenda.

Mu gihe ibibazo byari bikomeje, Muvunyi yari hafi kubona inguzanyo muri IFC y’amafaranga asaga miliyoni 7 z’amadolari yo gushora muri Hotel muri Pariki y’Igihugu y’Akagera no kwagura zimwe mu nzu ze.

Iyi nguzanyo ariko yagombaga kuyibona ari uko atanze ingwate yafatiriwe mu mitungo ye.

Nibwo yaje kumenya ko imitungo yari yatanze nk’ingwate mu kibazo cya mbere isa nk’iyashyizwe mu maboko ya Horizon kuko nta kintu yagombaga kuyikoraho itabizi.

Bikavugwa ko mu buryo budasobanutse Horizon yari yandikiye Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka gufatira imitungo yose itimukanwa ya Muvunyi.

Iki kigo nacyo cyabyemereye Taarifa ko aribyo.

Muvunyi yagerageje no kwegera ikigo cy’ubutaka na Horizon ngo bakemure iki kibazo mu bwumvikane ariko ntacyo byatanze.

Byabaye ngombwa ko abanza akishyura miliyoni 500 Frw babona kumurekurira imitungo yose hasigaye isaha imwe ngo hatezwe cyamunara imwe mu mitungo ye.

Taarifa ntiyakwemeza niba amakimbirane hagati ya Paul Muvunyi na bimwe mu bigo bya Leta bishingiye ku nyungu z’abayobozi b’ibyo bigo ku giti cyabo cyangwa niba ari ku nyungu zifitiye abaturage akamaro.

Bihuriyehe n’iby’ubutaka aregerwamo impapuro mpimbano?

Amakuru dufite n’uko ubwo butaka ari buto ariko yari afite gahunda yo kubwubaka ho inzu y’ubukerarugendo.

Mu gihe yari agitegereje kubona amikoro, kimwe mu bigo by’Ingabo (Marine) cyahashyize parikingi. N’ubwo tutabihamya, abaduhaye amakuru bavuga ko uyu munyemari atorohewe n’inzego zose twavuze haruguru.

Ahari akaziga gatukura niho ubutaka bwa Muvunyi buherereye.
Mbere hahoze ari muri  za Mabanza, Gitesi  na Gishyita

Umuvugizi wa RIB yatangaje ko Muvunyi afunganwe n’abandi harimo Rtd Col Eugene Ruzibiza wigeze kuba Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Karongi na Gérard Niyongamije, gitifu (Executive Secretary) w’Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura, n’umuturage witwa Félicien Kayigema.

Isano rya Félicien Kayigema n’umuryango niriratangazwa.

Bwishyura
https://maps.app.goo.gl/SdLrjMS1Uj7fyvwV9

Taarifa yabashije kumenya ko Rtd Ruzibiza akekwaho uruhare mu cyaha.

Abazi isano rye n’iki kibazo bavuga ko azira kuba yarabaye umuranga wa kiriya kibanza akihakorera.

Abanyamategeko batubwiye ko mu buzima busanzwe icyo atari icyaha.

Ubwo nibigera mu nkiko nibwo bizasobanuka.

Kugeza n’ubu ntibirasobanuka impamvu aba bagabo bafunzwe buri bucye haba Noheli ubwo imiryango iba yahuye kugira ngo yishimane.

Umuryango wa Muvunyi wanze kugira icyo udutangariza.

Taarifa yamenye ko Muvunyi yabonye umwunganizi ariko nawe amasaha twateguraga iyi nkuru yari atarabonana na Muvunyi ngo agire icyo adutangariza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version