Kuri iki Cyumweru nibwo abatuye Centrafrique batoye Perezida wa Repubulika wabo. Ni amatora yabaye mu gihe mu gihugu hari umwuka mubi w’abarwanyi bashakaga kuyaburizamo. U Rwanda rwaritabajwe kugira ngo rujye gufasha mu gukumira ko hari uwayakoma mu nkokora.
Rwabanje kohereza abasirikare barwo bari basanzwe bari muri Sudani y’Epfo ariko nyuma ruza koherezayo n’undi mutwe w’ingabo kabuhariwe 300.
Zigezeyo zahahuriye n’izindi zaturutse mu Burusiya, ingabo zo ku mpande zombi umugambi wari ugukoma mu nkokora icyo ari cyo cyose cyarogoya amatora.