Icyanya Cya Nyandungu Cyarangije Kuba Indiri Y’Inyoni Z’Amoko Menshi

Mbere y’uko icyanya cya Nyandungu cyahariwe ubukerarugendo gifungurwa ku mugaragaro, inyamaswa z’amoko atandukanye harimo n’ay’inyoni zarangije kuhatura.

Ni icyanya kiswe Nyandungu Urban Wetland Eco-Tourism Park (NUWEP) cyubatswe ku buso bwa hegitari 121 mu kibaya cyegereye umuhanda ugana i Kabuga uturutse i Kigali mu bice bya Remera Giporoso.

Cyubatswe k’uburyo uhasuye ahasanga umwuka mwiza, intebe zo kwicaraho uruhuka ukaganira n’umukunzi cyangwa undi mwahatemberanye.

Ibiti n’ibyatsi bitoshye bituriye inzira z’abanyamaguru ndetse n’inyoni ziririmba biri mu byakira uhasuye.

- Advertisement -

The New Times yanditse ko amoko 72 y’ibiti ibihumbi 18 ari yo yatewe muri kiriya cyanya.

Nta nyamaswa y’inkazi ihaba, ariko uzahasanga inzoka n’utunyamasyo twinshi.

Hari n’ ibinyugunyugu n’ibikeri.

Ibiti byaho byarangije kuba ubuturo bw’inyoni zahubatse ibyari byinshi.

Gafotozi witwa Will Wilson yabwiye The New Times ko mu gihe cy’umwaka amaze mu Rwanda, yafotoye inyoni nyinshi muri kiriya cyanya ndetse ngo zigera mu moko 100.

Icyakora acyeka ko hari ubundi bwoko bwazo bushobora kuba butarigaragaza ngo bwiyereke ba gafotozi.

Avuga ko mu gihe cyose yamaze muri Kigali afotora inyoni z’aho, yaje gusanga mu cyanya cya Nyandungu hari ubwoko bw’inyoni butaba ahandi mu bice by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Ahantu muri Kigali haba izindi nyoni ni ahitwa Nyarutarama Lake ndetse n’ahagenewe inyoni z’imisambi hitwa Umusambi Village aha n’aho ni mu gice cyegera umujyi wa Kabuga.

Wa gafotozi Will Wilson avuga ko hari igitabo ari kwandika ku nyoni z’i Kigali kugira ngo kizafashe abantu kumenya inyoni ziba muri Kigali n’aho bazisanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version