Mu Rwanda Hagiye Kugwa Imvura Nyinshi Irimo Inkuba N’Umuyaga Mwinshi

A pedestrian walks with an umbrella as lightning strikes during an evening thunderstorm in Jammu on May 14, 2015. AFP PHOTO / RAKESH BAKSHI (Photo credit should read rakesh bakshi/AFP/Getty Images)

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere, Meteo Rwanda, gitangaza ko mu minsi icumi iri imbere ni ukuvuga guhera taliki 21 kugeza taliki 31, Werurwe, 2022, mu Rwanda hazagwa imvura nyinshi kuko kuri milimetero ziri hagati ya 20 na milimetero 100 zari zisanzwe zigwa, ziziyongera zikava ku ijana zikagera ku 140.

Itangazo ry’iki kigo rigira riti: “ Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2022 (kuva taliki ya 21 kugeza 31), mu Rwanda hateganyijwe imvura iziyongeraho gato ugereranyije niyaguye mu gice cya kabiri. Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 140 niyo iteganyijwe mu Gihugu, ikazaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu hose (ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 20 na 100).”

Rikomeza rivuga ko mu bice byinshi by’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Rubavu, igice cy’i Burengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rutsiro no mu bice by’Amajyaruguru y’Uturere twa Nyabihu, Musanze na Burera ari ho hateganyijwe imvura iruta izagwa ahandi (izaba iri hagati ya milimetero 120 na 140) naho imvura nke ugereranyije n’ahandi (iri hagati ya milimetero 20 na 40) iteganyijwe mu Majyaruguru y’Akarere ka Nyagatare.

Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi ine (4) n’iminsi umunani (8) kuva taliki ya 21 kugeza taliki ya 23 no kuva taliki ya 26 kugeza mu mpera z’ukwezi.

- Kwmamaza -

Imvura iteganyijwe izaba irimo inkuba n’umuyaga mwinshi ikazaterwa n’isangano ry’imiyaga rituruka mu gice cy’epfo cy’Isi ryerekeza mu gice cya ruguru, rizongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu.

Ubujyanama:

Ingaruka ziterwa n’imvura, inkuba n’umuyaga mwinshi biteganyijwe zishobora kugaragara ahantu hatandukanye mu gihugu. Meteo Rwanda iragira inama Abanyarwanda n’ibigo bireba gukomeza ingamba zo gukumira ibiza.

1.Uko imvura iteganyijwe mu gihugu:

Imvura izaba ari nyinshi ugereranyije n’uko yari imaze mu bihe bibiri bya Werurwe, 2022.

Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 100 na 140 iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba niy’Amajyaruguru ukuyemo Iburasirazuba bw’Akarere ka Gicumbi, iteganyijwe kandi mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Huye no mu Burengerazuba by’Uturere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 100 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Gisagara, Kamonyi, Bugesera, Ngoma na Rwamagana, mu Burengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe no mu bice bisigaye by’Uturere twa Nyanza, Ruhango na Muhanga.

Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 60 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburasirazuba

2.Umuyaga uteganyijwe

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda uteganyijwe mu bice bimwe by’Uturere twa Gatsibo, Gicumbi, Kayonza, Rwamagana, Bugesera, Nyanza, Gisagara, Huye, Rusizi, Nyaruguru na Nyamasheke.

Umuyaga ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi bisigaye mu gihugu.

Amajyaruguru y’Akarere ka Gakenke n’Amajyepfo y’Akarere ka Musanze hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda.

3.Ubushyuhe bwinshi buteganyijwe

Amakarita yerekana uko ubushyuhe n’umuyaga buzaba bingana mu gihe imvura izaba ari nyinshi mu Rwanda

Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2022, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 30 mu Rwanda.

Mu burasirazuba bw’Intara y’Amajyepfo, Umujyi wa Kigali, mu kibaya cya Bugarama no mu Ntara y’Iburasirazuba ukuyemo mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo niho hateganyijwe ubushyuhe bwinshi ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 27 na 30 naho mu majyaruguru y’intara y’Amajyaruguru, mu Majyaruguru y’iburengerazuba mu Ntara y’Iburengerazuba no muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe niho hateganyijwe ubushyuhe bucye buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 24.

Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe bw’ukwezi kwa Werurwe igice cya gatatu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version