Igitutu Gitumye Umujyi wa Kigali Ukorera Kigali Péle Stadium Umuganda Rusange

Nyuma y’inkuru yatambukijwe na Taarifa na bagenzi bacu ba UMUSEKE yatabarizaga ko Kigali Pélé Stadium yahindutse ivumbi kandi itaramara amezi itanu itashywe n’Umukuru w’igihugu, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahamagariye inzego zitandukanye kuza kuyikorera umuganda ngarukakwezi.

Iyi Stade yatashywe muri Werurwe, 2023.

Perezida Kagame ari kumwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino batashye iyi stade hakinwa n’umukino w’ubusabane.

Ni nyuma y’igihe yari imaze isanwa kugira ngo ibe nziza kurushaho biyongerere n’agaciro ku rwego rw’imikino mpuzamahanga.

- Kwmamaza -

Nyuma yaje gukinirwamo imikino mike, ubundi ihinduka agatereranzamba.

Rwiyemezamirimo wari ufite isoko ryo gukoramo isuku, amasezerano ye yararangiye ntiyahabwa andi ndetse ntihagira undi uhabwa isoko ngo asukure iriya stade yitiriwe igihangange Pélé uherutse gutabaruka.

Nyuma y’uko itangazamakuru rigaragaje ko umwanda uri muri iriya stade umaze gukabya, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubicishije mu bashinzwe urubyiruko, bwatangaje ko ku wa Gatandatu taliki 24 Kamena 2023 muri Kigali Pelé Stadium hazakorerwamo umuganda usanzwe ari ngarukakwezi.

Ubwo butumwa bugira buti: “Urubyiruko rwibumbiye hamwe mu byiciro bitandukanye, ku isonga AS Kigali WFC, bafashe iya mbere mu gusukura Stade mu gihe cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gatandatu”.

Ntibwerura ngo buvuge ko byatewe n’impuruza y’uko iriya stade yuzuye ivumbi, ahubwo buvuga ko byakozwe mu rwego rwo ‘kugira Umujyi urangwa n’isuku’.

Ni umuganda uzaba ukomeye kubera ko isuku izakorwa imbere muri Stade, inyuma ndetse no ku kibuga cya tapis rouge.

Abasabwe kuzakora uyu muganda ni AS Kigali WFC, Urubyiruko rw’Abakorerabushake( Youth Volonteers), itsinda ry’abagize umuryango wa Ossoussa, abakora akazi ko gutwara ibintu bakorera ku isoko rya Kimisagara, abatuye mu Murenge wa Nyakabanda, abahoze bakinira iyahoze yitwa Les Citadins ubu yabaye AS Kigali n’abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri Moto.

Bose basabwe kuzitwaza ibikoresho birimo Kupakupa, Imyeyo, Imifuka yo gushyiramo imyanda, ibitiyo, imikoropesho, amazi n’isabune ya OMO.

Ubwo Taarifa yandikaga inkuru ivuga kuri iki kibazo, yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga kuri iki kibazo ariko abahawe ubutumwa ngo bagire icyo badusubiza cyangwa babigeze kubo bireba baricecekeye!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version