Inama Izahuza Trump, Xi Na Putin Izatanga Iki?

Peter Taarifa
10 Min Read
Putin, Xi na Trump.

Perezida Donald Trump arasura Aziya kuva ku wa 16 kugeza ku wa 19 Ugushyingo 2026, mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano w’ubukungu n’umutekano haba muri ako gace n’ahandi.

Ariko ni urugendo ruje rusanga ibihugu byinshi byo muri ako karere bifitiye impungenge kuri politiki ye y’ububanyi n’amahanga.

Trump azabanza kujya i Manila muri Philippines, aho azitabira inama idasanzwe ihuza Amerika n’Umuryango w’Ibihugu byo mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Aziya (ASEAN), anagirane ibiganiro byihariye n’abayobozi banyuranye b’ibyo bihugu.

Nyuma azakomereza i Shenzhen mu Bushinwa, aho azitabira inama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubufatanye mu bukungu bwa Aziya na Pasifika (APEC).

Biteganyijwe kandi ko azahahurira na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ndetse bikaba binashoboka ko yazahaganirira na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin.

Izi ngendo zibaye nyuma y’amatora yo hagati muri manda ye (Midterm Elections) yabereye muri Amerika, arangira abo mu ishyaka rye, Abarepubulike, batakaje ubwiganze haba mu Nteko no muri Sena ya Amerika.

Ibi bizagira ingaruka kuri politiki ze z’ububanyi n’amahanga mu myaka ibiri asigaje ngo manda y’imyaka ine irangire.

Ibihugu bya Aziya ntibyishimiye politiki ya Trump

Nubwo Trump yitezwe muri Aziya, abayobozi bamwe bo muri ako karere ntibitezweho kumwakira neza cyane, bitewe n’uko batishimiye bimwe mu byemezo byafashwe n’ubutegetsi bwe muri manda ya kabiri.

By’umwiharika, ibihugu byinshi ntibishimiye imisoro ku bicuruzwa Amerika yabishyiriyeho hakiyongeraho n’igabanywa ry’ubufasha mu bya gisirikare yari isanzwe ibiha ikaza kubigabanya.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, n’urwa Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth ruherutse muri Aziya na rwo rwakiriwe nabi na bamwe mu bayobozi bo muri ako karere.

Hari icyizere bamwe mu bayobozi bo mu bihugu Trump azasura bafite icyizere ko impinduka zizabaho muri Kongere nyuma y’amatora yo hagati muri manda zishobora gutuma Perezidansi ya Amerika ihindura gato imikorere yayo, ikajya yumva kurushaho ibitekerezo by’ibihugu bafitanye kandi byahoze bifitanye ubufatanye.

Gusa kuba Trump ataragaragaje ko afite gahunda yo guhindura politiki ye nyuma y’ayo matora, ahubwo agakomeza gushyigikira bamwe mu bayobozi bazwiho kugira umurongo ukomeye kuri politiki y’ububanyi n’amahanga, biracyatera impungenge ibihugu byo muri Aziya.

Trump arashaka ko Aziya yinjira muri gahunda ya Pax Silica

Kimwe mu byo Trump azibandaho muri uru ruzinduko ni ugushishikariza ibihugu byo muri Aziya kwinjira muri gahunda ya Pax Silica, iyobowe na Amerika.

Igamije guhuza ibihugu mu gufatanya kugenzura ibyoherezwa mu mahanga, ishoramari n’ikoranabuhanga bifite akamaro gakomeye ku bukungu n’umutekano w’isi.

Ibyo birebana n’ibikoresho bikora mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga (semiconductors), ubwenge buhangano (AI), amabuye y’agaciro y’ingenzi, ndetse n’ibigo bibika amakuru (data centers).

Nubwo Amerika itavuga ku mugaragaro ko iyi gahunda igamije kubuza u Bushinwa kubona utwuma tw’ikoranabuhanga tugezweho cyangwa guteza imbere ubwenge buhangano ku rwego rwo hejuru, isesengura ry’iyi politiki rigaragaza ko ari kimwe mu byo Washington ishaka kugeraho.

Amerika ishobora no gusaba ibihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo kugura ibikoresho n’ikoranabuhanga byose bikenerwa mu guteza imbere AI bitangwa n’ibigo by’Abanyamerika.

Kandi birashoboka ko Trump yatangariza muri uru ruzinduko amasezerano mashya y’ubucuruzi na Vietnam ndetse wenda na Thailand.

Gusa kubona ibihugu byo muri ako karere byemera iyi gahunda bishobora kuzagorana, kuko bimwe bimaze kurushaho gukorana n’u Bushinwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ibihugu bitanu byo muri Aziya y’Amajyepfo byamaze kwinjira mu muryango mushya w’ubufatanye mu bijyanye na AI washinzwe n’u Bushinwa, witwa World Artificial Intelligence Cooperation Organization, ugamije guteza imbere imikoranire mpuzamahanga muri uru rwego.

Amerika irahanganye n’ikoranabuhanga ry’u Bushinwa

Ikindi gishobora kugora Trump ni ugushishikariza ibihugu byo muri Aziya gukoresha ikoranabuhanga rya AI rituruka muri Amerika gusa.

Ibi biterwa n’uko ibigo byo mu Bushinwa bimaze guteza imbere ikoranabuhanga ritanga serivisi zisa n’iz’ibigo by’Abanyamerika, ariko ku giciro gito.

Ingero zatanzwe muri iri sesengura zirimo Kimi K3 yo mu Bushinwa, bivugwa ko ihendutseho hafi 40% ugereranyije na zimwe muri AI zigezweho zo muri Amerika, mu gihe ubushobozi bwazo bwo gukora imirimo imwe n’imwe bugereranywa n’ubwazo.

Hari n’ibigo byo muri Amerika birimo Airbnb, Coinbase na DoorDash bivugwa ko byatangiye gukoresha cyangwa kwitabira cyane ikoranabuhanga ry’Abashinwa kubera umuvuduko waryo n’igiciro cyaryo kiri hasi.

Ibi bishobora gutuma ibihugu byo muri Aziya bitabona impamvu ifatika yo kwemera gukoresha ikoranabuhanga ry’Abanyamerika gusa.

Ese Trump azumvikana na Xi Jinping ku bucuruzi?

Mu Bushinwa, Trump azaba ashaka kuva mu biganiro na Xi Jinping hari ibyo bumvikanyeho birimo gukomeza agahenge mu ntambara y’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Azashaka kandi ko hashyirwaho umurongo wa telefoni wihariye (hotline) uzajya ukoreshwa mu gukemura ibibazo bishobora kuvuka mu bijyanye n’ubwenge buhangano, ikintu ibihugu byombi byari byarigeze kumvikanaho.

Ikindi kigomba kuzaganirwaho ni ugukomeza agahenge ku bicuruzwa bikomoka ku mabuye y’agaciro adasanzwe (Rare Earth Elements), u Bushinwa bufite ubushobozi bukomeye bwo gucukura no gutunganya.

Aya mabuye akoreshwa mu gukora ibikoresho bya gisirikare, imodoka zikoresha amashanyarazi, telefone, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Amerika iracyafite ikibazo cyo kubona ayo mabuye ku bwinshi, ku buryo yanatangiye gushaka andi masoko arimo Myanmar, nubwo icyo gihugu gikomeje guhura n’intambara y’imbere mu gihugu n’ibibazo bikomeye by’uburenganzira bwa muntu.

Xi Jinping ashobora gukoresha ubwo bushobozi bw’u Bushinwa mu biganiro na Trump, akamusaba kugira ibyo yemera kuri politiki ya Amerika ku kirwa cya Taiwan.

Mu byo u Bushinwa bwifuza, harimo ko Amerika yavuga ku mugaragaro ko itashyigikiye ubwigenge bwa Taiwan.

Ibi bibaye mu gihe Trump asanzwe afata Taiwan nk’ikibazo gishobora kugira uruhare mu biganiro by’ubucuruzi n’umubano hagati ya Washington na Beijing, ndetse akaba yari yaranatinze kwemeza igurishwa ry’intwaro za miliyari 14 z’amadolari yagombaga guhabwa icyo kirwa.

Kongere ishobora kutemera ibyo Trump yumvikana na Xi na Putin

Bishoboka kandi ko Trump, Xi Jinping na Vladimir Putin bazahurira mu nama yihariye izaba ifitanye isano na APEC, bakaganira ku ntambara ya Iran, intambara yo muri Ukraine n’ibindi bibazo mpuzamahanga.

Gusa ibi bishobora kuzateza ibibazo Trump nagaruka muri Amerika, bitewe n’uko hari Abadepite benshi bo muri Kongere batemera ko Amerika yagirana ubufatanye bwihariye n’u Bushinwa n’u Burusiya ku bibazo nk’ibi.

Abenshi mu Badepite b’Abademokarate ndetse n’Abarepubulikani bamwe bashyigikira Ukraine mu ntambara imaze igihe ihanganyemo n’u Burusiya.

Iri sesengura rivuga ko abaturage benshi ba Amerika na bo batishimiye u Burusiya, aho 85% babubona mu buryo butari bwiza, hakurikijwe imibare ryifashishije.

Ikindi kibazo ni Taiwan, isanzwe ifite abayishyigikira benshi muri Kongere y’Amerika, ku mpande zombi z’amashyaka.

Hari abakozi ba Kongere bagaragaje ko nyuma y’amatora yo hagati muri manda hashobora kuboneka ubwiganze bwo kwemeza igurishwa ry’intwaro za miliyari 14 z’amadolari yari yaremejwe mbere, ndetse bikaba byanashoboka ko icyo cyemezo cyashyirwa mu bikorwa nubwo Trump yaba agerageje kugikumira.

Philippines irashaka ubufasha bw’umutekano Amerika itizeye gutanga

Mu bihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo, Philippines ni kimwe mu bifitanye umubano ukomeye na Amerika, ariko nayo yatangiye kugaragaza ko itanyuzwe n’ubufasha ihabwa.

Perezida wa Philippines, Ferdinand Marcos Jr., yifuza ko Amerika yakongera kugaragaza ubushake bwo kurinda umutekano w’igihugu cye, cyane cyane mu nyanja y’Ubushinwa y’Amajyepfo.

Mu mezi abiri ashize, u Bushinwa bwongereye ibikorwa bya gisirikare muri iyo nyanja, birimo kohereza indege z’intambara hafi y’indege za Philippines, kugonga ubwato bw’icyo gihugu no kububuza kugemura ibikoresho ku basirikare ba Philippines baba mu bwato bitwa BRP Sierra Madre, ubwato bw’intambara bwashaje bwashyizwe ku nkengero z’ahantu hitwa Second Thomas Shoal.

Ibi bikorwa byatumye Philippines irushaho gushaka uko yarengerwa na Amerika.

Ubuyapani na Koreya y’Epfo na byo bifite impungenge

Mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Aziya, ibihugu bifitanye na Amerika amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare birimo Ubuyapani na Koreya y’Epfo na byo byatangiye gushidikanya ku buryo Amerika izakomeza kubifasha mu bijyanye n’umutekano.

Ibi byatumye bimwe muri byo byongera ingengo y’imari igenewe igisirikare, ndetse bitangira no gusuzuma uburyo byakwihangira ubushobozi bwo kwirinda ibitero bikomeye, harimo n’ibijyanye n’intwaro kirimbuzi.

Ibiganiro Trump azagirana n’abayobozi b’ibi bihugu bishobora no kubaha urubuga rwo kongera gusuzuma amasezerano yari yarakozwe mbere yo gushora imari muri Amerika.

Urugero ni Koreya y’Epfo, ishobora kongera gusuzuma gahunda yo gushora imari mu mushinga wa gazi muri Alaska.

Ibi bishobora kongera ibibazo Trump azahura na byo mu gihe azaba agarutse muri Amerika.

Ese uru ruzinduko ruzagira icyo ruhindura?

Nubwo Trump afite intego nyinshi muri uru ruzinduko, birashoboka ko atazagera kuri byinshi yifuza.

Ibibazo by’imisoro ku bicuruzwa, umutekano mu nyanja y’Ubushinwa y’Amajyepfo, guhiganwa mu ikoranabuhanga hagati ya Amerika n’u Bushinwa, ndetse n’ikibazo cya Taiwan bishobora kuzatuma ibiganiro bigorana.

Ikindi ni uko ibihugu byo muri Aziya byatangiye gushaka ubundi bufatanye mu by’ubukungu n’umutekano, kubera gushidikanya k’ukuba Amerika izakomeza kubahiriza ibyo yemera mu gihe kirekire.

Bityo, nubwo Trump ashobora kuva mu ruzinduko hari amasezerano mashya cyangwa ibyo yumvikanyeho na Xi Jinping, ibibazo by’ibanze biri hagati ya Amerika n’ibihugu byo muri Aziya bishobora kuzakomeza kubaho.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *