Muri Gasabo Abana 10 Bafatiwe Mu Kabari

Mu Murenge wa Kimihurura haherutse gufatirwa abantu 14 barimo abana 10. Polisi yapimye isanga bariya bana bafite umusemburo mu maraso kandi ubusanzwe bitemewe ko umuntu utaruzuza imyaka 18 y’amavuko ajya mu kabari.

Nyiri ako kabari witwa Kagame yatawe muri yombi ashyikirirwa ubugenzacyaha.

Gufatwa kwa bariya bana ndetse n’ifungwa rya nyiri kariya kabari byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ngo babwiye Polisi ko hari akabari babonye hinjiramo abantu bigaragara ko ari abana, nayo iraza isuzumye isanga koko nibo kandi bafite umusemburo mu maraso.

- Advertisement -

Ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, handitseho ko yaba abo bana yaba na nyiri akabari witwa Kagame bose bahakana ibyo bavugwaho, ariko ngo ntibyabujije ko Polisi ibashyikiriza ubugenzacyaha.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko n’ubwo abavugwa muri iki kibazo bose bahakana ibyo bavugwaho, abapolisi bababapimye babasangamo umusemburo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera yavuze ko mu kabari bafatiwemo habanje kumvikanamo akaduruvayo, abaturage batabaza Polisi.

Ati: “Twahawe amakuru ubwo humvikanaga imvururu mu Restaurant  iyobowe na Kagame iherereye mu Murenge wa Kimihurura. Polisi yarageze isanga harimo abantu bagera kuri 14 aho icumi muri bo bari batarageza ku myaka y’ubukure. Polisi ubwo yabapimaga yabasanzemo umusemburo.”

Uyu Kagame yashyikirijwe ubugenzacyaha kugira ngo akurikiranwe.

Polisi igira inama ba nyiri utubari kujya babanza bakamenya ikigero cy’abo bagiye kugurisha inzoga.

Ngo uwo bazajya bashidikanyijeho bajye babanza kumubaza ikimuranga kugira ngo bamenye neza imyaka afite.

Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera yibukije ababyeyi ko batagomba kuba ‘tereriyo’ ngo bumve ko abana bakuze bihagije bashobora kujya mu kabari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera asaba ababyeyi kutaba ‘Tereriyo’

Ngo kuba abana basabye uruhushya ntibihagije!

Yagize ati: Ababyeyi nabo bagomba kumva ko bidahagije guha impushya abana babo ahubwo bagakurikirana koko niba impushya abana bahawe ibyo bagiye gukora koko bijyanye n’ibyo basabye kandi bakabibutsa ko bagomba gukora ibintu bijyanye n’amategeko.”

Ingingo ya 27 mu itegeko n°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana ivuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000 FRW).

Ububi bw’inzoga ku buzima bw’umwana:

Ikigo gishinzwe ubuzima cyo muri Australia kivuga ko guha inzoga umuntu ufite imyaka 18 ari ukumuhemukira.

Bituma ubwonko bwe butangira kubura intege zo gutekereza akiri muto.

Abahanga bo muri kiriya kigo kitwa Health Information for Western Australians bavuga ko igiteye impungenge ari uko ubwonko bw’umuntu utarageza imyaka 18 buba bugikura, mu yandi magambo buba bucyeneye intungamubiri zizira itabi n’umusemburo.

Ikigo kitwa National Health and Medical Research Council (NHMRC) cyo kivuga ko umusemburo urushaho kuba mubi ku bantu bafite munsi y’imyaka 15 y’amavuko.

Umwana unyweye itabi cyangwa inzoga atakaza ubushobozi buhagije bwo guhumeka neza, kuvuga neza, akareba ibicyezicyezi, akadandabirana ndetse agasinzira ashikagurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version