Nyuma y’uko umwe mu bakozi bakuru mu Kigo cy’igihugu gishinzwe gucunga ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti , Rwanda Food And Drugs Authority, avuze ko umuturage yagombye kujya asoma akamenya ibyanditse ku bicuruzwa runaka, abaturage babwiye Taarifa ko muri rusange ibicuruzwa biba byanditse mu ndimi batumva, ko byaba byiza bashyizeho n’amakuru yanditse mu Kinyarwanda.
Bavuga ko byaba byiza utazi Icyongereza abonye ahanditse Ikinyarwanda kimufasha gusoma ibyanditswe ku gicuruza.
Mu kiganiro RFDA yahaye itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 04, Ukwakira, 2021 ifatanyije n’Urwego rushinzwe kurengera abaguzi( RICA), Polisi na RIB, uwari uhagarariye Rwanda FDA witwa Lazare Ntirenganya yavuze ko Abanyarwanda bagomba kujya basoma ku bicuruzwa bakamenya igihe bizarangiriza igihe, bakareba niba byujuje ubuziranenge mbere y’uko babigura.
Yavuze ko kubanza ugasoma ibyanditse ku gicuruzwa runaka ari ngombwa kuko bitanga amakuru y’ibigikoze mbere yo kukigura.
Umunyamakuru wa Taarifa yamubajije niba gusaba abaturage kujya basoma ibyanditswe ku bicuruzwa kandi byanditse mu ndimi z’amahanga atari ukubasaba ibyo batashobora, asubiza ko kumenya amakuru ku gicuruzwa ari ingombwa.
Yavuze ko haramutse hari utabizi yajya abaza umucuruzi akamusomera, akabimufashaho.
Yavuze ko umuturage ashobora no gufata igicuruzwa, urugero nk’umutobe, akakijyana iwe bakamusomera hanyuma akagaruka akishyura.
Ati: “Icyo namusubiza ni uko icya mbere ni uko buri wese agomba kubanza gukenera amakuru y’ikiribwa cyangwa akabyisomera yaba atabishoboye akabisaba umucuruzi. Akamubaza igihe byakorewe n’uruganda rwagikoze. Ashobora kandi kwifashisha umwe mu bo bari kumwe, umwe mu muryango n’abandi ariko ntagure ikintu atarebye niba cyujuje ubuziranenge.”
Hari icyo abaturage babivugaho…
Taarifa yabajije abaturage icyo batekereza kuri kiriya gitekerezo cy’umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, bamwe batubwira ko ari cyiza ariko ko ikibazo ari uko ibyinshi biba byanditse mu Cyongereza.
Rusine yabwiye Taarifa ko n’ubwo igitekezo cya Rwanda FDA ari kiza ariko nanone ishyirwa mu bikorwa ryacyo rigoye kuko uretse no kuba nta mucuruzi wakwemera kubwira umuguzi ko igicuruzwa runaka cyarangije igihe kuko byamuhombya kandi yarakiranguye, n’Abanyarwanda bazi Icyongereza gikoreshwa mu bucuruzi ari bacye!
Ati: “ Nta mucuruzi wabona umwanya wo gusomera umuntu ngo hano handitse ko byarangije igihe. Yego wenda hari bacye babikora ariko simpamya ko byakorwa na benshi kuko baba banga guhomba.”
Hari undi witwa Mukamusoni utuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba watubwiye ko no kuba ibintu byinshi biba byanditse mu Cyongereza bidafite Ikinyarwanda byacyo nabyo byatiza umurindi abantu ba rusahurira mu nduru.
Ati: “ Kuki muri Biro byinshi usanga handitse Icyongereza ? Naho usanze Ikinyarwanda ukibona cyanditswe hasi k’uburyo mwenecyo ajya kugisoma bimugoye! Ubonye ngo ni ku rusenda rw’Akabanga habureho Ikinyarwanda kandi rukorerwa i Rulindo! Ibi hagombye kurebwa uko bihindurwa bigafasha Umunyarwanda kumenya ibimugenewe atiriwe ajya gushaka umusomera.”
Avuga ko bibabaje kuba ibikorerwa mu Rwanda utasangaho Ikinyarwanda ahubwo ugasanga handitseho ngo ‘Made in Rwanda’, n’andi magambo yanditse mu Cyongereza.
Mukamusoni avuga ko abacuruzi n’abakora mu nganda zo mu Rwanda byibura bajya bashyiraho amagambo y’Ikinyarwanda agafasha Abanyarwanda kumenya ibikorerwa iwabo n’ibibigize.
Iyo usesenguye ibyo abaturage twavuganye batubwiye, ubona ko biteguye kumvira inama yo kuba basoma ubutumwa bwanditswe ku biribwa, ariko ikibazo ari uko ibyinshi biba byanditse mu ndimi z’amahanga cyane cyane Icyongereza, bakifuza ko n’Ikinyarwanda cyajya gihabwa umwanya kikandikwa ku bicuruzwa abaturage barya, banywa, bisiga, bubakisha , imiti bakoresha n’ibindi.
Ubushakashatsi bwa gatanu buheruka ku mibereho y’ingo mu Rwanda bukorwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare buvuga ko ‘Abanyarwanda 73% bari hejuru y’imyaka 15 bazi gusoma no kwandika.’
Niba FDA nk’ikigo cya Leta gikoresha imisoro y’abaturage biyushye akuya abakozi bacyo batabasha kugenzura ibicuruzwa byinjira mu gihugu ahubwo bakadusaba kwisomera, nibabakure mu nshingano. Nibwira ko kiriya kigo cyashyizweho kugira ngo gifashe abanyarwanda kugira products zujuje ubuziranenge. Niba rero basaba abasaza bacu n’abakecuru batazi no gusoma kujya bisomera kdi tubahemba mu misoro yacu ngo babidukorere, aho baba bananiwe inshingano zabo, bazivamo abaturage bakabyikorera. Twe nk’abaturage twibwira ko ibiri ku isoko byujuje ubuziranenge, abashinzwe kugenzura bakaba babigenzuye