Abanyeshuri 6500 Babuze Ku Munsi w’Ibizamini Bya Leta

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri Dr Bernard Bahati yavuze ko abanyeshuri 6541 batakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, mu gihe abandi 1117 babikoze ariko ntibabirangize.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta, aho mu mashuri abanza abatsinze ari 82.5% naho mu cyiciro rusange ari 86.3%.

Mu banyeshuri 373,532 bari biyandikishije, ntabwo ariko bose bitabiriye ibizamini.

Dr Bahati yagize ati “Mu kizamini gisoza amashuri abanza, umubare dufite ugaragaza abakandida biyandikishije ariko batakoze ikizamini cya leta bose hamwe ni 5343, akaba ari 2.1%. Hanyuma twajya mu bakandida bari biyandikishije gukora ikizamini gisoza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ariko batabashije gukora ikizamini, ni 1198.”

- Advertisement -

Yavuze ko mu mpamvu zabiteye harimo n’ibihe bya COVID-19, abo bakaba nta manota bazabona.

Gusa ngo ugereranyije n’indi myaka ishize, “nubundi ni imibare isanzwe imeze gutyo.”

Mu bagerageje gukora ibizamini, harimo n’abatarabirangije byose ku mpamvu zitabaturutseho.

Dr Bahati yakomeje ati “Imibare nayo dufite ku banyeshuri batarangije ikizamini gisoza amashuri abanza ni 1117 ugereranyije abatarakoze ikizamini cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu, hanyuma abarangiza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bo ntabwo aba ari benshi basiba gukora ikizamini, bari 916.”

“Abo bakandida rero mu by’ukuri nabo kubera ko baba bakoze ibizamini, kenshi ugasanga hari ibizamini bimwe batakoze atari ku mpamvu zibaturutseho, nabo hari uburyo babariwe amanota ndetse amanota yabo akazajya hanze nk’ay’abandi.”

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bari 251,906.

Abaje mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze muri bitanu biteganywa ni abanyeshuri 14,373 bahwanye na 5.7%, icyiciro cya kabiri ni 54,214 bahwanye na 21.5%, icyiciro cya gatatu ni 75,817 bahwanye na 30.10%, mu cya kane ni abanyeshri 63,326 bahwanye na 25.10%.

Abatsinzwe ikizamini ni 44,176 bihwanye na 17.50%.

Ku basoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hakoze abanyeshuri 121,626.

Abaje mu cyiciro cya mbere ni 19,238 bahwanye na 15.8%, icyiciro cya kabiri ni abanyeshuri 22,576 bahwanye na 18.6%, mu cyiciro cya gatatu ni 17,349 bahwanye na 14.3%, mu cyiciro cya kane ni abanyeshuri 45,842 bahwanye na 37.7%.”

Abatsinzwe ni 16,466 bahwanye na 13.6%, bose bakaba bagomba gusibira.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri Dr Bernard Bahati
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version