Icyo Afurika Ikeneye Ni Ubufatanye- Perezida Kagame

Ubwo yasubizaga ibibazo by’abanyamakuru  bo muri Bénin, Perezida Paul Kagame uri yo mu ruzinduko rw’akazi, yababwiye ko icyo Abanyafurika bakeneye kurusha ibindi ari ubufatanye.

Avuga ko ubwo bufatanye buzatuma batera imbere binyuze mu  kwigira ku bandi kuko akenshi n’ibibazo by’Abanyafurika biba bisa.

Perezida Kagame yari ari kumwe na mugenzi we uyobora Bénin witwa Patrice Talon ubwo bagezaga ikiganiro ku banyamakuru.

Talon yahaye Kagame ikaze i Cotonou kandi amubwira ko yishimira ubufatanye igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.

- Kwmamaza -

Yavuze ko hari abaturage b’igihugu cye bakorera mu Rwanda kandi ngo kuba hari n’Abanyarwanda bakora mu nzego zikomeye za Bénin nta gitangaza abantu bagombye kubibonamo kuko hari n’abanyamahanga bo mu Burengerazuba bw’isi bahakorera.

Ati: “ Bénin ifunguye ku bantu bose bafite icyo bayifasha ngo itere imbere. Si Abanyarwanda gusa bahari rero kuko hari n’abanya Sénégal n’abandi bo mu Burengerazuba bw’isi bahakorera.”

Intumwa z’u Rwanda n’iza Bénin basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo, ubufatanye mu bya gisirikare no mu zindi nzego.

Kuri uyu wa 16, Mata, 2023, Perezida Kagame yaganiriye n’urubyiruko rwo muri kiriya gihugu rwibumbiye mu muryango ugamije kuruhugura mu gutekereza no guhanga imishinga izateza imbere  Bénin.

Ihuriro ry’uru rubyiruko baryise Sèmè City. Abasore n’inkumi 100 nibo baje kumutega amatwi.

Perezida Kagame arava i Cotonou agana i Conakry muri Guinnée guhura n’umuyobozi w’iki gihugu ngo baganire ku yindi mishinga ibihugu byombi byafatanyamo.

Yaganiriye n’urubyiruko rwo muri Benin
Hari abo yashyikirije ibihembo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version