Icyo Ambasaderi W’U Rwanda Mu Bushinwa Avuga Ku Mubano W’Ibihugu Byombi

U Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu bibiri bitandukanye haba mu bugari, amateka, umuco, ubukungu n’aho biherereye ku ikarita y’isi. Ku rundi ruhande, ni ibihugu bibanye neza n’ubwo nta byera ngo de kuko hari Umushinwa uherutse kugaragara yari amaze iminsi yaraziritse Abanyarwanda bo muri Nyamasheke ku kandoyi.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yarabyamaganye ndetse uwo Mushinwa arakurikiranwa.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa Hon James Kimonyo aherutse guha ikiganiro ikinyamakuru mpuzamahanga cy’Abashinwa kitwa Global Times agaruka ku ngingo u Rwanda rushingiraho umubano warwo n’u Bushinwa.

Taarifa yagishyize mu Kinyarwanda:

- Kwmamaza -

GT(Global Times): Umwaka wa 2021 ni umwaka ibihugu byombi byizihiza imyaka 50 bibana. Mubona umubano wibihugu byombi uhagaze ute? Mwifuza ko wazaba umeze ute mu gihe kiri imbere?

 Kimonyo: Umubano wacu watangiye tariki 12, Ugushyingo, 1971. Kuva icyo gihe ibintu byinshi byarahindutse.  Ndahera nko mu mwaka wa 1990 na nyuma y’aho ni ukuvuga nyuma ya 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari  irangije guhagarikwa.

Mpereye muri icyo gihe, navuga ko u Bushinwa bwaje mu bihugu bya mbere byafashije u Rwanda kongera kwiyubaka.

Ubufatanye bwacu bushingiye ku ngingo y’ubwubahane bugamije imikoranire iha inyungu abaturage bacu.

Muri uru rwego u Bushinwa bwadufashije muri byinshi birimo kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, kuvugurura ubuhinzi, ikoranabuhanga n’ibindi.

U Rwanda narwo rwakomeje gufasha u  Bushinwa mu byemezo bwabwo ku rwego mpuzamahanga.

Igihe cyose ku isi hari ikibazo gisaba ko u Bushinwa bugifataho umwanzuro, u Rwanda rurabushyigikira.

Nka Ambasaderi  w’u Rwanda mu Bushinwa, inshingano zanjye zirimo iz’uko uyu mubano ugomba gukomeza kandi ukagera no mu zindi nzego.

Ugomba kuba umubano udashingiye gusa kuri za  Guverinoma zonyine ahubwo ushingiye no ku baturage hagati yabo. Ibigo by’ubucuruzi bigakorana mu ngeri nyinshi.

GT: Musanga u Bushinwa bwaragize uruhare rungana gute mu gufasha u Rwanda guhangana na COVID-19?

Kimonyo: U Rwanda rwirinze gutererana u Bushinwa ubwo bwagerwagamo na kiriya cyorezo bwa mbere.

Ubwo cyageraga iwacu bwa mbere natwe, Abashinwa baradutabaye, batubaha hafi. Gushoberwa no kuburira igisubizo icyorezo cyaje gitunguranye byageze ku bihugu byombi.

U Bushinwa bwo bwagize ubutwari bufasha ibindi bihugu harimo n’icyacu mu guhangana na kiriya cyorezo.

Bwaje mu bihugu bya mbere byahaye u Rwanda ibikoresho byo gufasha abaturage kudahitanwa nacyo ndetse no kurinda abataracyandura kucyandura.

Ikindi nakubwira ni uko abahanga b’Abashinwa babaye mu ba mbere ku isi bakoze urukingo rw’iki cyorezo. Ni inkingo nka Sinopharm na Sinovac.

Si inkingo gusa Abashinwa baduhaye ahubwo hari n’amatsinda y’abaganga babo baje kudufasha mu guhangana n’iki cyorezo  binyuze mu kuduhugura.

Sinjya numvikana n’abantu bavuga ko inkingo zakorewe mu Bushinwa zidashoboye guhangana n’iki cyorezo.

Ibyo bavuga urebye neza usanga ari imvugo ya Politiki idahesha agaciro akazi k’abahanga muri science.

GT: Uyu mwaka wujuje imyaka 100 ishyaka riyoboye igihugu cyacu, Communist Party of China (CPC)ririho. Mukurikije ibyo mwiboneye inaha, mubona riyoboye rite abaturage?

Kimonyo: Navuga ko ibyo ishyaka  CPC ryakoze kandi rizakorera abaturage b’iki gihugu nta handi mu mateka ya Politiki byigeze bikorwa. Niryo shyaka ryakuye abaturage benshi mu bukene bukabije ubu bakaba ari abakire bari mu ba mbere ku isi.

Umuntu wese ubishidikanyaho yagombye kujya areba intego z’u Bushinwa za buri myaka itanu icyo zisigira ababutuye. Yewe no mu ishyaka ubwaho habamo impinduka  kandi buri gihe zisiga igihugu giteye imbere.

Nagize amahirwe yo kuganira na bamwe mu bayobozi b’iri shyaka kandi niboneye neza ko rifite imirongo ya Politiki ihamye harimo n’iyo kuzahura imibereho mibi y’abakennye cyane bakegera abandi mu by’ubukungu  n’imari.

Erega imibare irivugira ubwayo! Gukura abaturage barenga miliyoni 800 mu bukene kandi mu myaka 40 ntabwo ari ikintu gito.

Hari benshi ku isi batazi cyangwa se babizi ariko ntibavuge ko u Bushinwa bwatangiye gufasha Afurika butaranatera imbere nk’uko bimeze ubu.

Bisa n’aho muri kiriya gihe u Bushinwa bwagira buti: ‘ N’ubwo nkennye ariko hari undi ukennye kundusha nshobora kugira icyo marira muri bicye ntunze’

Ubu ni ubutumwa bwerekana umutima wo gufashanya utagamije kunyunyuza imitsi y’umukene.

GT: Uyu murebye musanga ari iki u Rwanda rwakwigira ku Bushinwa mu iterambere ryabwo?

Kimonyo: Hari byinshi tubigiraho harimo no kureba uko twagabanya ubukene mu baturage bacu. Hari ibyo twigira ku ishyaka CPC no ku Bushinwa muri rusange.

Ku ngingo yo kurwanya ubukene, hari benshi bayirebera mu ndorerwamo y’uko abantu binjiza amafaranga menshi, bagatura aheza…ariko iyo ubirebye nk’uko u Bushinwa bubibona,  ubona ko kurwanya ubukene mu buryo burambye bisaba guha abaturage uburezi na serivisi z’ubuzima biboneye.

Uburyo  Abashinwa bubaka inganda zabo hirya no hino hashingiwe ku bikorerwa ahantu runaka nabyo ni uburyo bwiza u Rwanda n’andi mahanga byagombye kubwigiraho.

Hiyongeraho no gushyiraho abayobozi bashoboye mu ngeri zitandukanye kandi bakabazwa ibyo bakora.

Niba uri umukozi wa Leta ugomba gukora ibifitiye abaturage akamaro, bitaba ibyo ukabisa abandi.

GT: Mu bihe byashize, abacuruzi bo mu Rwanda bohereje ibintu mu Bushinwa bakoresheje ikoranabuhanga.  Mwatubwira uko babyakiriye nibicuruzwa boherereje u Bushinwa?

Kimonyo: Abanyarwanda tuzi neza akamaro k’ikoranabuhanga mu bucuruzi. Ubukungu  ku isi bushingiye ku bintu byinshi birimo no kuba igihugu kiteguye kugira ibyo cyorereza ikindi kandi ibyo cyohereje bikaba bisukuye bimeze neza.

U Rwanda rwamenye uwo muvuno kare bituma rushora amafaranga mu ikoranabuhanga cyane cyane mu itumanaho.

Ntitwasigaye inyuma no kuri murandasi. Ikigo Alibaba cyabaye icya mbere mu kudufasha kugurishiriza ibintu byacu kuri murandasi, ndetse mu Rwanda niho habaye aha mbere Alibaba yakoreye.

Byatubereye byiza k’uburyo iyo wakoreshaga buriya buryo ugatangaza ibikorerwa mu Rwanda, bwaracyaga ukabona baraguhamagaye bakubaza ibiciro.

Abaguzi bo mu Bushinwa batugurira urusenda, ikawa n’icyayi, ariko u Rwanda ruzakomeza kureba izindi nzego z’ubukungu rwazamura kugira ngo rubone byinshi byo kohereza mu Bushinwa.

Nizera kandi ko ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga buzakomeza mu gihe kiri  imbere kubera iki cyorezo.

GT: Mutekereza ko ari iki cyatumye u Bushinwa bufasha u Rwanda kubaka ubushobozi mu ikoranabuhanga?  Hari abavuga ko u Bushinwa bukora ibi bugamije kwiba amabanga yikoranabuhanga. Mwe mubivuga ho iki?

Kimonyo: Hari ibigo byinshi by’ikoranabuhanga bikorana n’Afurika n’u Rwanda by’umwihariko. Mu Rwanda dufite umugambi wo kugira uburezi bukoresha ikoranabuhanga. Ni umushinga uzagirira akamaro amashuri agera ku bihumbi bitandatu.

Abanyeshuri bacu baziga bakoresheje murandasi n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Ni umushinga w’ingirakamaro cyane.

Huawei izabigiramo uruhare runini.

Yatangiriye mu Rwanda kandi yaragutse igera n’ahandi muri Afurika.

Hari n’umushinga turi kuganiraho n’u  Bushinwa witwa Alipay uzafasha mu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umutekano mucye  mu ikoranabuhanga ni ikibazo gihangayikishije ibihugu byose ku isi.

Nta kibazo u Rwanda rufitanye na Huawei cyangwa ikindi kigo cy’itumanaho n’ikoranabuhanga cyo mu Bushinwa.

GT: Hari ibihugu byi Burayi nAmerika bivuga ko Afurika yemera gukorana nu Bushinwa byamaburakindi kuko bubishyiraho igitutu. Mubivuga ho iki? Abanyarwanda babona bate Abashinwa baba iwabo?

Kimonyo: U Rwanda rufata u Bushinwa nk’inshuti kandi inshuti ni ukubwira ko hari ibitagenda kugira ngo ubikosore. Inshuti ntikuryarya  ngo ukwereke ko ibintu ari byiza kandi ari bibi.

Nigeze kukubwira ko nta gihugu nzi u Bushinwa bwigeze bubwiriza kwemera inkunga yabwo, ahubwo navuze ko byose bikorwa binyuze mu bwubahane.

Igihugu gihitamo ibyo cyumva u Bushinwa bwagifashamo nabwo bukabikora. Bityo rero, nsanga abavuga ko igitutu cy’u Bushinwa ari cyo gituma igihugu runaka cyemera ibyo kidashaka nabyo ubwabyo bitumvikana.

GT: Iyo usesenguye usanga ubufatanye bwu Bushinwa nAfurika buhagaze bute muri iki gihe? Hari abavuga ko imyenda u Bushinwa buha Afurika ari akamashu katayigumiza mu bukene bwakarande.

Kimonyo: Ku giti cyanjye nsanga Afurika ikorana neza n’u Bushinwa. U Bushinwa buza muri Afurika buzanywe no kuyifasha kubaka ibiraro, imihanda, ibitaro  n’ibindi.

Iyi ni imishinga buri gihugu kiba kifuza.

Ku byerekeye iby’umwenda ibihugu by’iwacu muri Afurika bifitiye u  Bushinwa, aha naho ndatanga urugero rw’u Rwanda.

Twe tuguza benshi, yewe harimo n’u Bushinwa. Mu myenda dufitiye amahanga, u Bushinwa bufitemo 9%.

Ubwo se wahera he uvuga ko ubukene turimo kwikuramo twabushyizwemo n’u Bushinwa?

Ikindi ni uko iyo ugujije amafaranga ukubaka amashuri, amavuriro, inganda, n’ibindi bikorwa remezo, ntabwo uba upfushije ubusa.

Ni ishoramari igihugu kiba gikoze kandi ry’igihe kirekire. Afurika niyo izi mu by’ukuri uko ibanye n’u Bushinwa kandi njye mbona babanye neza.

Mugenzi we uhagarariye u Bushinwa mu Rwanda Amb Rao Hongwei nawe muri Nyakanga ,2021 yahaye Taarifa ikiganiro avuga ko  u  Rwanda n’u Bushinwa ni ibihugu  byanyuze mu bibazo birimo ubukene, ariko ubu biri kuzamuka mu iterambere.

Amb Rao Hongwei

Yavuze ko ibihugu byombi byabonye ubwigenge binyuze ku ruhembe rw’umuheto.

Yabwiye Taarifa ko ibi ari bimwe mu bintu by’ingenzi muri  byinshi bisangiye kandi bizakomeza kubakiraho mu iterambere ryabyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version