Icyo Perezida Ndayishimiye Yategetse Abagenzura Itangazamakuru

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yategetse Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’itangazamakuru ko rugomba guhura n’abayobozi b’ibigo byaryo bakanoza imikoranire, ibyafungiwe ibikorwa bigakomorerwa.

Ndayishimiye avuga ko itangazamakuru ari ikintu k’ingenzi mu gihugu kuko rifasha abaturage kubona ibyo inzego z’ubuyobozi zibagomba.

Yagize ati: “ Ikigo gishinzwe kugenzura itangazamakuru, CNC, kigomba guhura n’abayobozi b’ibigo by’itangazamakuru bimaze igihe bifungiwe akazi, bakaganira uko byafungurirwa.”

Imvugo ye yatumye abantu batangira kumva ko mu Burundi hagiye kongera kuba ubwisanzure bw’itangazamakuru, kandi bavuga ko byaba ari ingirakamaro kuri Demukarasi n’iterambere by’u Burundi.

- Advertisement -

Abakurikiranye Politiki y’u Burundi mu myaka itanu ishize bavuga ko ubwisanzure bw’itangazamakuru bwasubiye inyuma nyuma y’amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri 2015 agatsindwa na Pierre Nkurunziza.

Kubera ko atavuzweho rumwe, hari ibinyamakuru byashinjwe na Leta gutiza umurindi abatavuga rumwe na Leta, ikavuga ko bishyigikiye abateguye Coup d’etat yabaye tariki 13, Gicurasi, 2015 ikaburizwamo.

Icyo gihe hari radio zafunzwe, abanyamakuru bazo bahungira mu Rwanda n’ahandi mu Karere.

Muri radio zafunzwe harimo na radio mpuzamahanga nka Ijwi ry’Amerika, BBC n’izindi.

Raporo ya 2020 y’Ikigo kireba ubw’ubwisanzure mu gutanga ibiterezo yitwa World Press Freedom Index ivuga ko u Burundi buri ku mwanya wa 160 mu bihugu 180 byasuzumiwemo uko buriya bwisanzure bwubahirizwa.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version