Moses Twahirwa Wa Moshions Yavuye Mu Rwanda

Turahirwa Moses umaze kubaka izina mu bikorwa by’imideli kubera kwambika abantu bakomeye barimo

ibyamamare n’abanyapolitiki ntari mu Rwanda. Ari mu Butaliyai gukomeza amasomo y’ibijyanye no guhanga imideli.

Kuba imyambaro akora yambarwa n’abantu bakomeye byatumye yamamara arubahwa muri bagenzi be

bakora imideli.

- Advertisement -

N’ubwo yahiriwe no guhanga imideli, Moses Twahirwa ubundi ni umufundi wabyigiye.

Yize ibijyanye n’ubwubatsi [Civil Engineering] mu ishami ry’amazi  muri IPRC-Kigali.

Yagiye mu Butaliyani kwiga iby’imideli mu ishuri ryitwa ‘Polimoda.’

Ajya kugenda ntawe yabibwiye ariko amakuru  ashyira ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko ari mu

Butaliyani.

Umwe mu nshuti ze iri mu Rwanda yaduhamirije amakuru y’uko Moses Twahirwa ari mu Butaliyani.

Yagize ati: “Sinibuka neza itariki yagendeye ariko ngereranyije amezi abiri arenda gushira. Yagiye mu

Butaliyani mu ishuri ryigisha ibintu byerekeranye no kumurika imideli kugira ngo yongere ubumenyi.”

Ishuri yagiye kwigamo ryitwa “Polimoda” ni ikigo kigenga giherereye ahitwa Florence, mu mujyi wa

Tuscany.

Muri 2017 cyaje mu bigo icumi (10) bya mbere ku isi by’intangarugero mu kwigisha neza ibikorwa

bijyanye n’imideli.

Ni ikigo kiri mu Butaliyani ariko cyashinzwe n’Umunyamerika witwa Shirley Goodman.

Mu mwaka 2015 nibwo Moses Twahirwa yinjiye mu by’imideli nk’umwuga yiyita Moshions.

Icyo gihe yatangiye  kwitabira ibitaramo byo kumurika imideli ariko akaba yari afite ubushobozi buke.

Nyuma yo kwerekana imyenda ye muri Kigali Fashion Week abantu bakunze umwihariko we wo

kudakoresha ibitenge byari byarabaye nk’icyita rusange, batangira kumugana.

Ari mu ishuri

 

Ishuri Twahirwa yigamo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version