Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icyo RDB Ivuga Ku Nkura Ya Mbere Yera Yavukiye Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Icyo RDB Ivuga Ku Nkura Ya Mbere Yera Yavukiye Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 May 2022 1:20 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ushinzwe iterambere ry’ubukerarugengo Madamy Ariella Kageruka mu kiganiro gito yahaye Taarifa, yavuze ko kuba inkura ya mbere y’umweru yavukiye mu Rwanda nyuma y’igihe gito zihageze, byerekana ko zahishimiye.

Abakozi bashinzwe kurinda ibinyabuzima muri Pariki y’Akagera bari mu byinshi byinshi nyuma y’uko imwe mu nkura zizanywe mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize ibyaye inkura y’umweru.

Ibyagiranye n’iyayo

Inkura z’umweru ni inkura zitaboneka henshi ku isi.

Iyaraye ibyaye ni imwe mu nkura 30 zazanywe mu Rwanda mu Ugushyingo, 2021 k’ubufatanye bwa RDB n’ikigo kitwa African Parks gikorera muri Afurika y’epfo.

Taliki 27, Ugushyingo, nibwo zageze mu Rwanda zivuye muri Afurika y’Epfo.

Ariella Kageruka yabwiye Taarifa ko u Rwanda rwazanye ziriya  z’igitare muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu rwego rwo  kwagura urusobe rw’ibinyabuzima biba mu Rwanda.

Ati: “Byari bigamije kandi kongera ibyo twereka abasura Pariki bibashimisha,bikaba n’uburyo  bwo kugira uruhare rugaragara mu rwego mpuzamahanga mu kubungabunga ibinyabuzima byenda gucika ku isi.”

Avuga ko kuba ‘zatangiye’kororokera mu Rwanda ari  ikimenyetso cy’uko zahashimye, bigatanga icyizere ko intego u Rwanda rwari rufite rujya kuzizana yatangiye kugerwaho.

Kageruka avuga ko kugeza ubu inkura z’u Rwanda, zaba iz’umukara zaje mbere, zaba iz’igitare zije vuba aha, zose zimeze neza, ndetse zagaragaje vuba kumenyera no kwishimira indiri yazo nshya muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Muri Pariki Y’Akagera Ibyishimo Ni Byose!!!

TAGGED:featuredInkuraKagerukaPariki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Pariki Y’Akagera Ibyishimo Ni Byose!!!
Next Article Ku Ibambiro Ahiciwe Abana Na Ba Nyina Bazira Ko Ari Abatutsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ingingo Z’Ingutu Zitegereje Trump Mu Kumvikanisha Hamas Na Israel 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Israel Ba Mbere Batwawe Na Hamas Barekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Israel: Baritegura Kwakira Trump Nk’Umwami

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?