Icyo RDB Ivuga Ku Nkura Ya Mbere Yera Yavukiye Mu Rwanda

Umuyobozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ushinzwe iterambere ry’ubukerarugengo Madamy Ariella Kageruka mu kiganiro gito yahaye Taarifa, yavuze ko kuba inkura ya mbere y’umweru yavukiye mu Rwanda nyuma y’igihe gito zihageze, byerekana ko zahishimiye.

Abakozi bashinzwe kurinda ibinyabuzima muri Pariki y’Akagera bari mu byinshi byinshi nyuma y’uko imwe mu nkura zizanywe mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize ibyaye inkura y’umweru.

Ibyagiranye n’iyayo

Inkura z’umweru ni inkura zitaboneka henshi ku isi.

Iyaraye ibyaye ni imwe mu nkura 30 zazanywe mu Rwanda mu Ugushyingo, 2021 k’ubufatanye bwa RDB n’ikigo kitwa African Parks gikorera muri Afurika y’epfo.

- Advertisement -

Taliki 27, Ugushyingo, nibwo zageze mu Rwanda zivuye muri Afurika y’Epfo.

Ariella Kageruka yabwiye Taarifa ko u Rwanda rwazanye ziriya  z’igitare muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu rwego rwo  kwagura urusobe rw’ibinyabuzima biba mu Rwanda.

Ati: “Byari bigamije kandi kongera ibyo twereka abasura Pariki bibashimisha,bikaba n’uburyo  bwo kugira uruhare rugaragara mu rwego mpuzamahanga mu kubungabunga ibinyabuzima byenda gucika ku isi.”

Avuga ko kuba ‘zatangiye’kororokera mu Rwanda ari  ikimenyetso cy’uko zahashimye, bigatanga icyizere ko intego u Rwanda rwari rufite rujya kuzizana yatangiye kugerwaho.

Kageruka avuga ko kugeza ubu inkura z’u Rwanda, zaba iz’umukara zaje mbere, zaba iz’igitare zije vuba aha, zose zimeze neza, ndetse zagaragaje vuba kumenyera no kwishimira indiri yazo nshya muri Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Muri Pariki Y’Akagera Ibyishimo Ni Byose!!!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version