Muri Pariki Y’Akagera Ibyishimo Ni Byose!!!

Abakozi bashinzwe kurinda ibinyabuzima muri Pariki y’Akagera bari mu byinshi byinshi nyuma y’uko imwe mu nkura zizanywe mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize ibyaye inkura y’umweru.

Inkura z’umweru ni inkura zitaboneka henshi ku isi.

Ibyagiranye n’iyayo

Iyaraye ibyaye ni imwe mu nkura 30 zazanywe mu Rwanda mu Ugushyingo, 2021 ku bufatanye bwa RDB n’ikigo kitwa African Parks gikorera muri Afurika y’epfo.

Taliki 27, Ugushyingo, nibwo Taarifa yamenye  amakuru yari yagizwe ibanga y’uko u Rwanda rwakiriye  inkura zifite ibara ry’umweru zari zavuye muri Afurika y’Epfo.

- Advertisement -
Icyana kibaye imfura mu nkura zera zavukiye mu Rwanda

Ziragera ku kibuga cy’indege cya Kanombe zihise zijyanwa muri Pariki y’Akagera aho zabanje kumenyerezwa ikirere n’ubwatsi bw’i Rwanda nyuma ziza kwemererwa kujya i gasozi.

Nyina iba igicungira hafi
Nyina igomba kuba maso kuko intare zishobora kuyihekura

Kugeza icyo gihe Rwanda rwari rusanganywe inkura z’umukara nazo zitaramara imyaka irenze itanu zigeze mu Rwanda.

Kageruka niwe ushinzwe iterambere ry’ubukerarugendo muri RDB

Hashize iminsi ibiri inkura zera zigeze muri Pariki y’Akagera, zeretswe abanyamakuru.

Icyo gihe Ariella Kageruka ushinzwe kubungabunga no guteza imbere ibidukikije hagamijwe ubucyerarugendo bunoze yabwiye abanyamakuru ko abajiijwe niba ziriya nkura 30 bazanye hari ikindi biteze ko zizazamura mu bukungu bw’u Rwanda mu buryo bw’umwihariko, Kageruka yavuze ko nta nyungu yihariye ziriya nkura zizanira u Rwanda.

Ati: “ Akamaro kazo ni rusange kuko iyo tuzanye ubwoko bushya muri Pariki bituma usura pariki abona amoko y’inyamaswa atandukanye. Ni ngombwa ko umushyitsi usuye Pariki abona inyamaswa zose yifuza.”

Ariella Kageruka ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ababwira iby’inkura zera

Leta y’u Rwanda ivuga ko kuzana ziriya nkura biri mu murongo wo kwagura ubukerarugendo bwarwo no kurinda ibidukikije cyane cyane inyamaswa ziba mu byanya bikomye.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere, RDB, buvuga ko ari ubwa mbere mu mateka habayeho kwimura inyamaswa za rutura nk’inkura zigera kuri 30 icyarimwe.

Inkura zera

Ni zo nkura nini mu bugari kurusha izindi.

Abahanga bazihaye izina ry’ubushakashatsi bita Ceratotherium simum.

Hari bamwe muri bo bavuga ko inkuru yera iri mu bwoko bw’inyamaswa zifitanye isano n’inzovu hakurikijwe ikwiyuburura kw’ibinyabuzima( evolution).

Ni inyamaswa irusha ibilo imvubu. Inkura yera igira igihimba kinini, umutwe munini, n’ijosi rigufi.

Zikunda kuba ahantu haba ubwatsi buto, ahantu harambuye, aho bita abahanga mu bumenyi bw’isi bita mu bitwa, plateau.

Ikunda kunywa amazi menshi k’uburyo inywa amazi kabiri ku munsi iyo igize amahirwe ikayabona hafi.

Iyo amazi ari macye, inkura ishobora kubyihanganira hagati y’iminsi ine n’itanu.

Pariki y’Akagera

Inkura zera ziri mu nyamaswa zimaze igihe kinini zugarujwe naba rushimusi bazica bashaka amahembe yazo ahenda cyane.

Ba rushimusi benshi barazica amahembe bakajya kuyagurisha muri Aziya.

Inkura zera ziri mu Rwanda zaje zisanga izindi nkura zirabura zazanywe mu Rwanda mu mwaka wa 2017.

Zaba izaje mu mwaka wa 2017 zaba n’iziherutse kuzanwa muri Pariki y’Akagera, zose zaje ku bufatanye n’Ikigo Howard G. Buffett Foundation.

Izaje mu Rwanda mu mwaka wa 2017 zaje nyuma y’uko hari hashize imyaka 10 nta nkura  n’imwe iba mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2019 hari izindi nkura eshanu zazanywe muri Pariki y’Akagera zivanywe muri Repubulika ya Tchèque.

Impamvu yitwa ‘White’, Inkura Yera.

Ubusanzwe kuri ziriya nkura nta hantu na hamwe wasangana ibara ryera.

Izina ‘White’ ry’Icyongereza ryakomotse ku ijambo ‘Wijd’ ryo mu rurimi Afrikaan rukoreshwa muri Afurika y’Epfo, rikaba rushamikiye ku Kidage.

Mu guhererekanya imvugo ririya zina ryahindutse ‘White’.

Ng’uko uko zizwe inkura ZERA.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version