Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yasize ibikomere mu mitima ya benshi. Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntibarashobora guhakana ko kwica abana bitari umugambi wo kubuza Abatutsi kuzororoka mu gihe kizaza.
N’ubwo Interahamwe( rwari urubyiruko rw’ishyaka MRND ryategekaga u Rwanda) zishe abana, abagore n’ababyeyi n’abandi, abarokotse iriya Jenoside buri mwaka bibuka ababo.
Ni muri uru rwego Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyanza bakajya kwibuka abana n’abagore bose hamwe bagera kuri 400 biciwe ahiswe ku IBAMBIRO.
Abarokotse bo muri Kibirizi bavuga ko kugira ngo abagore n’abana bagera kuri uriya mubare bicirwe hariya, byatewe n’uko bari babanje guhumurizwa ko nibahahungira nta cyo bazaba.
Uwayezu Jean Fidele uhagarariye imiryango y'abarokotse bafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kibirizi avuga ko bifuza ko aba babyeyi n'abana bakubakirwa urwibutso rubahesha icyubahiro, agasaba buri wese kubishyiramo imbaraga kdi agashimira Leta y'ubumwe uko yita ku barokotse. pic.twitter.com/fFPMLblYMj
— Nyanza District (@NyanzaDistrict) May 8, 2022
Ikizere bahawe cyaraje amasinde kuko nyuma yo kuhahungira, abicanyi baje barahabicira kandi nabi.
Aho ku IBAMBIRO mu Murenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza, hiciwe abagore 419 n’abana 17.
Umuntu mukuru wahiciwe ni umusaza wari warokokeye ahandi, nawe wicanywe na bariya bagore n’abana.
Umwe mu baharokokeye yavuze ko Interahamwe zishe uriya musaza ‘ngo zikureho umwaku’ wabo.
Uwatanze ubuhamya witwa Niwemutoni Josée warokokeye ku IBAMBIRO ariko umubyeyi we akaba ari we wishwe bwa mbere ku musozi Kibirizi yashimye umugabo witwa Alexis wamuhishe.
Yashimye n’Inkotanyi zamurokoranye na bagenzi be bari bihishe hamwe.
Uwayezu Jean Fidèle uhagarariye imiryango y’abarokotse bafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kibirizi avuga ko bifuza ko aba babyeyi n’abana bakubakirwa urwibutso rubahesha icyubahiro, agasaba buri wese kubishyiramo imbaraga kandi agashimira Leta y’ubumwe ko yita ku barokotse.