Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icyo Sosiyete Sivile Ivuga Ku Bwicanyi Buri Mu Muryango Nyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Icyo Sosiyete Sivile Ivuga Ku Bwicanyi Buri Mu Muryango Nyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 June 2023 10:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Evariste Murwanashyaka ukora muri CLADHO
SHARE

Nta munsi cyangwa ibiri ihita, byatinda cyane hagashira icyumweru…mu Rwanda  hatavuzwe umugabo cyangwa umugore wishe uwo bashakanye, umugabo wishe umwana cyangwa abana n’ibindi bikura abantu umutima!

Muri iki gihe ariko hari inkuru imaze igihe gito ivugwa y’umugabo wishe umugore we n’abana batatu aratoroka.

Amakuru dufite avuga ko kugeza n’ubu atarafatwa n’ubwo ku mbuga nkoranyambaga hari abemeza ko yafashwe.

Uko bimeze kose, ibyo avugwaho byakuye benshi umutima.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Hari aberura bakavuga ko nafatwa yazicwa, abandi bakavuga ko igihano cy’urupfu kitemewe mu Rwanda, ko no gufungwa burundu( igihe byemejwe n’urukiko) nacyo ari igihano kiremereye.

Ku ruhande rwa Sosiyete sivile, umuyobozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa no kwita ku burenganzira bw’umwana, Evariste Murwanashyaka avuga ko hari impamvu eshatu abona ko zitera buriya bwicanyi.

Avuga ko hari abantu bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakarangiza ibihano byabo bagasubizwa muri sosiyete ariko bagifite ubugome.

Abo ngo nibo bashobora gutema umuntu cyangwa abantu benshi kandi bakabikora nta ngingimira bafite ku mutima.

Indi mpamvu ishobora gutera abantu kwica abo bashakanye cyangwa abo babyaye ni amakimbirane mu miryango atarakemuwe kare, agakura.

- Advertisement -

Akenshi aba ashingiye ku mitungo no gucana inyuma.

Ati: “Icya kabiri hari amakimbirane mu miryango ari kwiyongera ashingiye ku mitungo cyangwa ku bindi bibazo; agatuma umwe avutsa undi ubuzima”.

Hejuru y’ibi, Evariste Murwanashyaka avuga ko hari n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe(ku bipimo bitandukanye) cyagaragaye mu Banyarwanda muri rusange.

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo rishengura umutima kandi rihitana benshi

Ashingiye ku mibare yigeze gutangazwa n’Ikigo kivura indwara zo mu mutwe cyo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, Murwanashyaka asanga iyi nayo yaba impamvu ikomeye itera ubwicanyi n’ubuhemu mu muryango nyarwanda.

Hashize amezi umunani ubuyobozi bw’Ikigo kivura indwara zo mu mutwe kiri mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, gitangaje ko 70% by’abarwaye mu mutwe mu Rwanda ari urubyiruko.

Abari hagati y’imyaka 20-39 bafite icyo kibazo bangana na 42%, abarengeje imyaka 40 bafite ubu burwayi ni 38% naho abari munsi y’imyaka 19  bangana na 20%.

Imibare yerekana ko mu mwaka ushize (2021/2022), ibitaro by’i Ndera byakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020/2021.

Ikindi giteye inkeke ni uko biriya bitaro hamwe n’ibibishamikiyeho byakira abarwayi bagera kuri 264 ku munsi.

Birumvikana ko uburwayi bwose bwo mu mutwe budatuma ubufite yica undi, ariko kuba imibare y’abarwara yiyongera bishobora kuba impamvu ituma ikibazo cy’ubwicanyi n’ubuhemu mu Banyarwanda cyongera ubukana.

Evariste Murwanashyaka avuga ko kugira ngo bigaragare ko ‘koko’ abakora ibi byaha baba babitewe, mu buryo budashidikanywaho, n’uburwayi bwo mu mutwe byaba byiza bagiye bapimwa, ikivuyemo kimenyeshwa inzego bireba.

Ku byerekeye ibihano byazajya bihabwa abantu bahamijwe ibi byaha, avuga ko ‘ntawasaba ko igihano cy’urupfu kigarurwa’ kuko cyavanywe mu mategeko y’u Rwanda, ubu hakaba hari igihano cya burundu.

Kuri we, igihano cyo gufungwa burundu nacyo nticyoroshye!

Hakenewe inama nyunguranabitekerezo ku rwego rw’igihugu…

Umuyobozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa no kwita ku burenganzira bw’abana Evariste Murwanashyaka avuga ko kugira ngo iki kibazo gihabwe umurongo uhuriweho n’inzego zose mu kumva inkomoko yacyo n’uburyo cyarwanywa, ari ngombwa ko hategurwa inama ngari ku rwego rw’igihugu.

Ati: “ Iyi nama irakenewe cyane, igaterana igahuza abantu bose bafite aho bahuriye n’iterambere ry’umuryango noneho hakareberwa hamwe impamvu zitera ubu bwicanyi mu miryango”.

Avuga ko muri iyi nama hazatumirwamo n’abahanga mu buzima bwo mu mutwe bakagira icyo bavuga ku nkomoko y’imyitwarire nk’iriya cyane cyane mu bisobanuro bya kiganga.

MIGEPROF ibona ite iki kibazo?

Taliki 21, Ukuboza, 2022, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Mireille Batamuriza yabwiye itangazamakuru ko abanyamategeko bo muri iyi Minisiteri bari gukora umushinga  w’itegeko ‘rishya’ ry’abantu n’umuryango.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Mireille Batamuriza

Rigamije gushyiraho imbibi n’inshingano abagize umuryango bagomba gukurikiza kandi mu nyungu z’abawugize bose.

Bimwe mu bintu abashakashatsi b’iriya Minisiteri basanze ari nyirabayazana w’ibibazo biri mu miryango y’Abanyarwanda ni ugukoresha nabi umutungo w’urugo.

Uku gukoresha nabi imitungo bigaragarira mu kuba hari bamwe mu bagabo bakumira abagore babo ku mutungo runaka bitwaje impamvu zirimo n’uko babana batarasezeranye kandi ibyo bakabivuga birengagije ko babyaranye abana.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ivuga ko ingingo zikubiye muri ririya tegeko nizemezwa; zizaba ari uburyo burambye bwo gukumira byinshi  mu bikurura amakimbirane mu miryango y’Abanyarwanda.

Kubera ko ari umushinga w’itegeko rikigwaho kugira ngo rigororwe, hari ibitaranozwa mbere y’uko  rizasuzumwa n’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru mu Ukuboza, 2022, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yavuze ko iri kuganira n’inzego zose zifite uruhare mu iterambere ry’umuryango mu rwego rwo kungurana ibitekerezo by’ingirakamaro kuri iyi ngingo.

TAGGED:AbanyamakuruAmakimbiraneBatamurizafeaturedItegekoMinisiteriMurwanashyakaUburinganire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruhango: Umugore Yicishije Umuhoro Mugenzi We Bapfa Umugabo
Next Article U Rwanda Rwongereye Ubufatanye Na BAL Mu Yindi Myaka Itanu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?