Mu rwunge rw’amashuri rwa Mutongo ruri mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi haravugwa abanyeshuri babiri baherutse gufungwa bakurikiranyweho ibyo abanyamategeko bita ‘ubwinjiracyaha mu cyaha’ cyo kuroga bagenzi babo.
Babazizaga ko bakundaga kubaserereza mu bandi, bakabannyega.
Abakurikiranyweho icyo cyaha(tutavuga amazina) ni abanyeshuri bigaga mu mwaka wa Gatandatu kandi bombi ni abakobwa.
Umwe afite imyaka 19 y’amavuko undi akagira imyaka 21 .
Bafashwe tariki 24, Mutarama, 2025 bajya gufungirwa kuri Station ya RIB iri ahitwa Kampembe kugira ngo bakorerwe idosiye bashyikirizwe ubushinjacyaha.
Amakuru avuga ko abo bakobwa bashyize mu biryo bya bagenzi babo umuti wica imbeba kandi uyu muti ni uburozi bwica n’abantu.
Ubwo bageraga ku mafunguro ngo barye, uwo bivugwa ko bashakaga guhitana baje kumva ibiryo binukamo umuti wica imbeba, bibatera ubwoba barabivuga.
Abakekwaho ubwo bugizi bwa nabi barafashwe kandi amakuru avuga ko bemeye ko ari bo babikoze nkana.
Kuba byarakozwe n’abantu wavuga ko bakiri bato bituma bigira umwihariko.
Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr. Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa Rwanda ko ari byo, ko koko abo banyeshuri bafashwe bakekwaho icyaha kivugwa muri iyi nkuru.
Murangira ati: “Nibyo koko hari abanyeshuri bafunzwe bazira kugerageza kuroga bagenzi babo. Ni case isa nk’aho yihariye kubera ko abakekwa kuroga bagenzi babo ari abana. Mu ibazwa ryabo barabyemera bakavuga n’impamvu yabibateye”.
Icyakora Umuvugizi wa RIB avuga ko nta mpamvu iyo ari yo yose yatuma hagira umuntu uroga mugenzi we.
Ibiryo byarozwe byajyanywe ahantu ngo bipimwe harebwe uburozi bubirimo ubwo ari bwo.
Dr. Thierry B.Murangira agira abantu inama yo kugira ubworoherane.
Ati: “Ubutumwa burimo ni uko RIB isaba abantu kujya bagirirana ubworoherane, igihe cyose hari ugize ubwumvikane bucye na mugenzi we, ajye yitabaza inzego Leta iba yarashyizeho kuko gushaka kwihorera bihanwa n’amategeko.”
Amategeko avuga ko ubwinjiracyaha ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 21 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Kuroga nabyo ni icyaha giteganywa kandi gihanwa n’ingingo ya 110 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, byombi bigahanishwa igifungo cya burundu iyo bihamye ubiregwa byemejwe n’urukiko.
Abanyamategeko bavuga ko ubwinjiracyaha ari igihe uwakoze icyaha atageze ku ntego ye, icyari kigambiriwe ntikigerweho kandi bikaba bitamuturutseho.
Impamvu nyoroshyacyaha zo zishobora gusuzumwa n’umucamanza, akaba yaziheraho agabanyirira igihano uregwa.