Icyo Wakora Ngo Usazane Isuku N’Ibyishimo

Abanyarwanda baca umugani ngo gusaza ni ugusahurwa kandi bajya kuwuca bari bafite ishingiro. Uko imyaka yiyongera ni uko ubushobozi umuntu yari afite bwo kugenda urugendo rurerure, imbaraga zo guterura ibiremereye n’ibindi bimusaba imbaraga, zigabanuka.

Akenshi no kwibuka ibintu byinshi birabagabanuka ku buryo hari nabibagirwa amazina yabo; ay’ababo ndetse n’aho bataha.

N’ubwo ari uko bimeze, hari icyo abantu bakora kugira ngo bagabanye ubukana bw’ingaruka zo gusaza.

Imyitozo ngororamubiri, kurya indyo izira amavuta menshi kandi yuzuye, kureka inzoga n’itabi biri mu bitangwaho inama ku bageze mu zabukuru ngo basazane imbaraga.

- Advertisement -

Icyakora hari indi ngingo itangwaho inama.

Iyo ni ukwihingamo umuco wo guhorana ibyishimo.

Gukura bigendana no guhindura imyitwarire yari isanzwe iranga umuntu cyane cyane ko aba yarabaye inararibonye, hari ibyo yaciyemo byatumye imyitwarire imwe n’imwe ayireka.

Kugira ngo umuntu asazane akanyamuneza ku maso hari ibyo yakora birimo ibi bikurikira:

Kwirinda inzika n’ishyari:

Abakiri bato bashinja abageze mu zabukuru kuruhanya.

Umuhanzi Rugamba Sipiriyani yigeze kuririmba asaba abantu ‘kwirinda gusaza banduranyije cyane’.

Abantu bakuru baba bumva, kandi koko bifite ishingiro, ko abakiri bato bakwiye kububaha, bakumva ibibazo byabo nta kwirirwa babagisha impaka cyangwa ngo bababaze byinshi!

Kubera ko umuntu mukuru aba yarakuze yita ku bato  yabyaye cyangwa abandi bo mu rungano rwabo, iyo akuze aba yumva abo yareze bakwiye nabo kumwitaho.

Ni ikintu cyumvikana!

Icyakora abakiri bato bo hari ubwo baba batabibona batyo.

Yego baba bumva ko ari ngombwa kwita ku muntu mukuru ariko, ku rundi ruhande, nabo baba bumva bakwiyitaho, bumva ko ari bo bakwiye guhabwa iya mbere kuko baba ari bo bafitiye igihugu akamaro muri icyo gihe.

Abantu bakuru iyo bamaze kubona ko abato batabitaho nk’uko babyifuza, batangira kumva ko banzwe, bakagira umunabi bagahora mu ntonganya za hato na hato.

Kugira ngo umuntu ukuze yumve aguwe neza muri we bisaba ko ashyira mu gaciro, akumva ko abato nabo bagomba kubona umwanya wo kwishimira ubuto bwabo, ko umwanya wose batagomba kuwukoresha babitaho.

Guhorana imyumvire y’uko hari abantu bamuha akato, bituma umuntu ugeze mu zabukuru atakaza amahirwe y’ibyishimo byari buterwe no gushyira mu gaciro, akumva ko abo bamwitaho nabo bagomba kugira umwanya wo kwiyitaho.

Umutwaro w’agahinda uterwa no kumva ko umuntu ugeze mu zabukuru ari we ukwiye kuza ku mwanya wa mbere utuma uwo muntu asaza vuba kuko ahorana intimba kandi burya nayo iraremera cyane.

Ikiganiro kirimo igiparu hagati y’ugeze mu zabukuru n’umuto kuri we nicyo shingiro by’umubano mwiza hagati ye n’uwo babana.

Amahoro y’umutima ni ingenzi mu kugira ubuzima bwiza haba ku bato no ku bakuru.

Kwiyitaho

Imyaka y’ubuto iraryoha kandi ikagirwa myiza no kwiyitaho. Inshuro abakiri bato bireba mu ndorerwamo ngo barebe ko imisatsi yabo, iminwa, ingohe n’ibindi bimeze neza ni nyinshi.

Kumva ugaragara neza mu bandi bikongerera kwigirira icyizere no kwishimira ubuzima.

Ku rundi ruhande ariko, usanga abantu bakuru( si bose) batangira kumva ko ntawe ukibareba, ko ntawe ubitayeho bikabatera kutongera kwiyitaho haba mu myambarire, imisokoreze n’imirire.

Iyo myumvire ntikwiye kubera ko gusazana isuku ari byo byiza kurusha kutiyitaho.

Kwiyitaho si ugukaraba no kwisiga gusa ahubwo harimo no gukora imyitozo ngororamubiri kugira ngo n’amaraso atembere neza.

Atembera neza haba mu mitsi, mu mutima, mu bwonko n’ahandi hose, umuntu akumva aguwe neza.

Nyuma yo kuva muri siporo umuntu ariyuhagira akumva ugaruye ubuyanja.

Niwiyitaho mu gihe kiri imbere uzabibonamo umusaruro wo kwishimira.

Guhangayikishwa n’impinduka

Nta gahora gahanze kandi nta gihoraho nk’impinduka. N’ubwo ari uko bimeze, abenshi baba bumva bakwigumira uko bahoze, nta byo gusaza.

Icyakora baribeshya! Icyo umuntu aba agomba gukora ni ukwakira impinduka aho kuzirengagiza.

Kwemera ko wameze imvi ni ingenzi kugira ngo ubane nazo zitakubereye intandaro yo guhangayikira kandi ntaho uzazishyira.

Yego ushobora kuzisiga kanta ariko ntibizazibuza kumera kandi hari ubwo niyo kanta wazayibura zikanga zikagaragara.

Icyo gihe se urabigenza ute? Emera ko zameze hanyuma ubone kubana nazo amahoro.

Niwemera ko imbaraga wahoranye zo gukora ibintu runaka zagabanutse, nibwo uzatangira gushaka uko wabonera ibisubizo iyo mirere mishya yo gukora ibintu mu bundi buryo, ubyikoresheje cyangwa ubifashijwemo n’abandi.

Wibuke ko gusaba ubufasha atari ubugwari ahubwo ari ubutwari bwo kwemera ko hari icyo udashoboye, kandi ko hari abandi ngo bakube hafi.

Hagati aho ariko nanone ugomba kumenya ko ubwonko bwawe bushobora gukora ibindi by’ingirakamaro bityo ntuzatume buryama ngo businzire.

Uzabukoreshe uko ushoboye kandi buzagukundira buguhe umusaruro.

Emera ko ibyabaye byabaye ubundi ubyaze amahirwe ibihe bishya ugezemo.

Kwigereranya n’abandi

Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi n’itumanaho ryatumye haduka imbuga nkoranyambaga. Izo nazo zazanye byinshi birimo no kumenya uko ab’ikantarange babayeho.

Kubimenya bishobora kuba ingirakamaro mu gutuma hari ibyiza bamwe bigira ku bandi ariko bishobora no kuba intandaro y’umuhangayiko uterwa no kutamera nkabo.

Kutamera nk’abandi ni ibintu bisanzwe kuko, nk’uko Umunyarwanda yabyise umwana we, NTABARESHYA.

Ku mbuga nkoranyambaga hakurura benshi bajyanywe yo no kureba uko ab’ahandi babayeho.

Iyo umenye uko Umunyamerika abayeho kandi uri Umunyarwanda bishobora gutuma uhangayikira kuba nkawe kandi mu by’ukuri bidashoboka.

Amafaranga mwinjiza si amwe ndetse n’ibihugu byanyu ntibikize kimwe.

Uko guhangayikira uko abandi babayeho si ngombwa rwose kandi nta n’ubwo bishyize mu gaciro.

Nyurwa n’uko ubayeho, ukore uko ushoboye wishimire ibyiza biboneka aho utuye no mu buryo ubayeho aho gushaka “kwikanira umugisha w’undi.”

Guhangayikishwa n’ibintu udashobora kugira icyo uhinduraho ni ukwihombya kabiri.

Haranira kugera ku ntego

Umunsi uzumva ko nta kintu ugiharanira mu buzima uzamenye ko akawe kashobotse!

Ujye uhora wumva ko hari ibyo utagezeho kandi bikwiye kugerwaho. Icyo gihe nibwo uzakora uko ushoboye ugere kuri byinshi kandi uzumva ko ubuzima buryoshye.

Kutagira inzozi duharanira kugeraho ni ukwibuza ibirungo by’uburyohe bw’ubuzima.

Biguheza hasi ntuzigere na rimwe weguka ngo uharanire ikintu kinini kandi cy’ingirakamaro mu bizuma.

Guhorana intego mu buzima ni ingenzi aka wa mugabo wavuze ko “asazanye ibitego”.

Mu yandi magambo, kora ku buryo uhora ufite ibiguhugije ushaka kugeraho. Nibwo uzumva wishimiye ubuzima.

Fasha abandi

Abemera Ibyanditswe muri Bibiliya bazi ko hari inama igira iti: “ Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa”.

Umuhanga witwa Albert Einstein we yavuze ko impamvu gutanga bihesha ibyishimo kurusha guhabwa ari uko gutanga ari intangiriro yo guhabwa.

Mu yandi magambo, iyo ugiriye abandi akamaro uba wiharurira inzira y’uko nawe bazakugirira iyo neza.

Icyakora ntuzagirire abandi ineza ugamije ko bazayikwitura byanze bikunze kuko amateka yerekana ko ‘uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira imana’.

Gira neza wigendere.

Umuntu ukuze akenshi aba afite ibyo gutanga ariko ahanini icyo aba afite kurusha ibindi byose ni ubunararibonye.

Ubwenge aba yarakuye mu byamubayeho mu buzima ni ubukungu ntagereranywa aba akwiye gusangiza abandi.

Si ubunararibonye gusa ariko kuko n’ubutunzi nabwo ari ikintu kiza cyo guha abatishoboye.

Gufasha abantu bihesha ibyishimo kuko bitera akanyamuneza kubona mugenzi wawe agushimira ko utumye ataburara cyangwa abona uko avuza abana.

Uko bimeze kose, urakura usaze kandi upfe.

Ibyo ni ibintu utazacika uko bizagenda kose.

Icyakora inama zatanzwe mu bika byo hejuru zizagufasha gusaza utanduranyije cyane kandi usazane umucyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version