PL Na PSD Byiyemeje Kuzashyigikira Umukandida Wa FPR

Kongere ya PSD yateranye kuri iki Cyumweru yemeje ko abayoboke bayo bazashyigikira umukandida watanzwe na FPR-Inkotanyi ari we Paul Kagame.

PSD ni ishyaka riharanira Demukarasi n’Imibereho myiza y’abaturage.

Ubwo ryateranaga kuri iki Cyumweru ryari riyobowe na Perezida waryo ari we Dr. Vincent Biruta usanzwe ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’aya Abadepite iteganyijwe muri Nyakanga, 2024. Abanyamuryango ba PSD bari bateraniye muri Kongere ya Kabiri idasanzwe.

Intego eshatu za PSD ni Ubutabera, Ubwisungane n’Amajyambere.

Ishyaka PSD kandi niryo rivamo Perezida wa Sena y’u Rwanda.

Si PSD gusa yatoye kuzashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi kuko na PL nayo ari uko.

Iki cyemezo yagifatiye mu Nteko rusange yahuje abayobozi bayo n’abanyamuryango bahagarariye abandi yabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 24, Werurwe, 2024.

Abanyamuryango ba PSD bemeje kuzashyigikira umukandida wa FPR-Inkotanyi
Abo muri PL nabo biyemeje kuzashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi
Donatille Mukabalisa niwe wayoboye iyi Kongere ya PL
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version