Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icyo Wamenya Ku Bwandu Bushya Bwa COVID-19 Bwatangiriye Muri Amerika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Icyo Wamenya Ku Bwandu Bushya Bwa COVID-19 Bwatangiriye Muri Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 October 2022 12:45 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abibwira ko COVID-19 yatsinzwe burundu bashobora kuba bibeshya cyane. Abahanga mu bya virusi bavuga ko isi yagombye kwitegura ubundi bwandu bushya bwa COVID-19 bise  BQ.1 na BQ.1.1

Ni ubwandu bukomoka ku bwabubanjirije bwiswe   BA.5, bukomoka kuri Omicron.

Ubu bwoko bwiganje muri Amerika kuko bwihariye  68% y’ubundi bwoko bwose bwa COVID-19 busangwa mu mibiri y’abatuye kiriya gihugu.

Ikibazo gihari ni uko hari ubundi bwoko bufitanye isano nabwo buri kwaduka.

Ni ubwoko bubiri ari bwo BQ.1 na  BQ.1.1, buri bwoko bwihariye  5.7%  kandi bwakomeje kwiyongera uhereye  Taliki 15, Ukwakira kugeza ubu.

Byatangajwe n’Ikigo kitwa U.S. Centers for Disease Control and Prevention (CDC) gishinzwe kurwanya indwara.

Ikindi ni uko ubundi bwoko bw’iriya COVID-19 nabwo buri gukwira ku kigero cya 11% kandi ibi noneho si muri Amerika ahubwo ni ahandi ku isi.

Muri New York na New Jersey, ubwiyongere buturuka kuri ziriya virusi buri kuzamuka hafi ku kigero cya 20%.

Mu byumweru bishize hari imibare yerekanaga ko buriya bwandu buri kwiyongera cyane.

Umuhanga witwa Dr.Eric Topol avuga ko ubwoko bwa BQ.1.1 ari bwo buhangayikishije cyane.

Ngo n’ubwo buriya bwoko bwombi bufite aho busa n’ubwo bukomokaho, ubwoko bwa BQ.1.1 nibwo bwagaragaje imbaraga mu kwanduza abantu kurusha bugenzi bwabwo.

Dr.Topol avuga ko ubu bwoko buteye inkeke ku buzima bwa muntu.

Dr. Eric Topol

Uyu muhanga kandi avuga ko ikintu cyiza kiriho muri iki gihe ari uko byibura hariho urukingo.

Gusa ngo muri iki gihe inkingo zihari ni izisanzwe zikingira ubwoko bwa BA.4 na BA.5.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, urukingo rukingira BA.4 na BA.5 rushobora kwifashishwa mu gukingira na BQ.1.1 ndetse na BQ.1 kubera ko zikomoka kuri BA.4 na BA.5.

Ibi ni ibyemezwa na Dr Anthony Fauci usanzwe ari umujyanama mu by’ubuzima mu Biro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Fauci yabwiye CBS ko hari ikizere ko abantu baramutse bakingiwe, buriya bwandu bwazabura aho bumenera.

Icyakora kugeza ubu ntawamenya niba gukingirwa bizahashya buriya bwoko bushya, ariko ngo ibyo ari byo byose byafasha.

Hari ubushakashatsi buherutse gutangazwa kuri murandasi( icyakora ntibwemejwe n’abandi bahanga, peer-review) bwavuze ko ubwoko bushya buri gukura bwihariye kandi ko inkingo ziriho muri iki gihe zishobora kutagira icyo bubukoraho kigaragara.

Ikindi abahanga bavuga ni uko buriya bwandu bushya buramutse bwerekanye ko inkingo ziriho muri iki zidafite ubushobozi buhagije bwo kubukumira, bigatuma bukwira cyane, birashoboka ko inzego z’ubuzima zizongera zisabe abaturage kwambara agapfukamunwa ngo kwirinda guhurira ahantu ari benshi.

TAGGED:AbahangaAmerikaCOVID-19featuredUbwanduVirusi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abahinzi B’i Gatsibo Barataka Icyonnyi Kibasiye Imirenge Umunani
Next Article Imirwano Ya FARDC Na M 23 Irerekeza i Kibumba
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?