Icyo Wamenya Ku Bwandu Bushya Bwa COVID-19 Bwatangiriye Muri Amerika

Abibwira ko COVID-19 yatsinzwe burundu bashobora kuba bibeshya cyane. Abahanga mu bya virusi bavuga ko isi yagombye kwitegura ubundi bwandu bushya bwa COVID-19 bise  BQ.1 na BQ.1.1

Ni ubwandu bukomoka ku bwabubanjirije bwiswe   BA.5, bukomoka kuri Omicron.

Ubu bwoko bwiganje muri Amerika kuko bwihariye  68% y’ubundi bwoko bwose bwa COVID-19 busangwa mu mibiri y’abatuye kiriya gihugu.

Ikibazo gihari ni uko hari ubundi bwoko bufitanye isano nabwo buri kwaduka.

- Advertisement -

Ni ubwoko bubiri ari bwo BQ.1 na  BQ.1.1, buri bwoko bwihariye  5.7%  kandi bwakomeje kwiyongera uhereye  Taliki 15, Ukwakira kugeza ubu.

Byatangajwe n’Ikigo kitwa U.S. Centers for Disease Control and Prevention (CDC) gishinzwe kurwanya indwara.

Ikindi ni uko ubundi bwoko bw’iriya COVID-19 nabwo buri gukwira ku kigero cya 11% kandi ibi noneho si muri Amerika ahubwo ni ahandi ku isi.

Muri New York na New Jersey, ubwiyongere buturuka kuri ziriya virusi buri kuzamuka hafi ku kigero cya 20%.

Mu byumweru bishize hari imibare yerekanaga ko buriya bwandu buri kwiyongera cyane.

Umuhanga witwa Dr.Eric Topol avuga ko ubwoko bwa BQ.1.1 ari bwo buhangayikishije cyane.

Ngo n’ubwo buriya bwoko bwombi bufite aho busa n’ubwo bukomokaho, ubwoko bwa BQ.1.1 nibwo bwagaragaje imbaraga mu kwanduza abantu kurusha bugenzi bwabwo.

Dr.Topol avuga ko ubu bwoko buteye inkeke ku buzima bwa muntu.

Dr. Eric Topol

Uyu muhanga kandi avuga ko ikintu cyiza kiriho muri iki gihe ari uko byibura hariho urukingo.

Gusa ngo muri iki gihe inkingo zihari ni izisanzwe zikingira ubwoko bwa BA.4 na BA.5.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, urukingo rukingira BA.4 na BA.5 rushobora kwifashishwa mu gukingira na BQ.1.1 ndetse na BQ.1 kubera ko zikomoka kuri BA.4 na BA.5.

Ibi ni ibyemezwa na Dr Anthony Fauci usanzwe ari umujyanama mu by’ubuzima mu Biro bya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Fauci yabwiye CBS ko hari ikizere ko abantu baramutse bakingiwe, buriya bwandu bwazabura aho bumenera.

Icyakora kugeza ubu ntawamenya niba gukingirwa bizahashya buriya bwoko bushya, ariko ngo ibyo ari byo byose byafasha.

Hari ubushakashatsi buherutse gutangazwa kuri murandasi( icyakora ntibwemejwe n’abandi bahanga, peer-review) bwavuze ko ubwoko bushya buri gukura bwihariye kandi ko inkingo ziriho muri iki gihe zishobora kutagira icyo bubukoraho kigaragara.

Ikindi abahanga bavuga ni uko buriya bwandu bushya buramutse bwerekanye ko inkingo ziriho muri iki zidafite ubushobozi buhagije bwo kubukumira, bigatuma bukwira cyane, birashoboka ko inzego z’ubuzima zizongera zisabe abaturage kwambara agapfukamunwa ngo kwirinda guhurira ahantu ari benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version