Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icyorezo Cya Ebola Muri Repubulika Ya Demukarasi Ya Congo Kigiye No Kugera Mu Baturanyi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Icyorezo Cya Ebola Muri Repubulika Ya Demukarasi Ya Congo Kigiye No Kugera Mu Baturanyi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 April 2022 12:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, World Health Organization( WHO), ritangaza ko icyorezo Ebola kiri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyamaze kugira imbaraga zituma kigera no muri Repubulika ya Congo bituranye.

Ibi bihugu biraturanye k’uburyo imirwa mikuru y’ibi bihugu igabanywa n’ikiraro cy’uruzi rwa Congo.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo yari iherutse gutangaza ko muri kiriya gihugu hadutse ubwandu bwa 14 bw’iki cyorezo, cyiganje mu ntara ya Equatéur mu gace kitwa Mbandaka.

WHO/OMS ivuga ko impungenge zihari ari iz’uko kiriya cyorezo gishobora no kuzagera mu Murwa mukuru, Kinshasa.

Icyakora iri shami ry’umuryango w’abibumbye rivuga ko n’ubwo buriya bwandu bushobora kurenga imipaka ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bukagera n’ahandi ariko ngo ntabwo buzaba bugite ubukana bukomeye nk’uko byigeze kugenda mu bindi bihe kiriya cyorezo cyagaragariye muri DRC.

Ebola yandura ivuye mu kurya inyamaswa z’ishyamba zifitemo iriya virusi

Ni inshuro ya 14 iki cyorezo cyadutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuva yaduka ku isi mu mwaka wa 1976.

Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa bivuga ko iyi ari inshuro ya gatandatu cyaduka muri kiriya gihugu mu myaka ine ishize.

TAGGED:CongoEbolafeaturedIcyorezoRepubulikaWHO
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inteko Yaguye Y’Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi: Baraganira Ku Zihe Ngingo?
Next Article Sergio Ramos Na Bagenzi Be Bageze I Kigali
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?