Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, World Health Organization( WHO), ritangaza ko icyorezo Ebola kiri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyamaze kugira imbaraga zituma kigera no muri Repubulika ya Congo bituranye.
Ibi bihugu biraturanye k’uburyo imirwa mikuru y’ibi bihugu igabanywa n’ikiraro cy’uruzi rwa Congo.
Repubulika ya Demukarasi ya Congo yari iherutse gutangaza ko muri kiriya gihugu hadutse ubwandu bwa 14 bw’iki cyorezo, cyiganje mu ntara ya Equatéur mu gace kitwa Mbandaka.
WHO/OMS ivuga ko impungenge zihari ari iz’uko kiriya cyorezo gishobora no kuzagera mu Murwa mukuru, Kinshasa.
Icyakora iri shami ry’umuryango w’abibumbye rivuga ko n’ubwo buriya bwandu bushobora kurenga imipaka ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, bukagera n’ahandi ariko ngo ntabwo buzaba bugite ubukana bukomeye nk’uko byigeze kugenda mu bindi bihe kiriya cyorezo cyagaragariye muri DRC.
Ni inshuro ya 14 iki cyorezo cyadutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuva yaduka ku isi mu mwaka wa 1976.
Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa bivuga ko iyi ari inshuro ya gatandatu cyaduka muri kiriya gihugu mu myaka ine ishize.