Inteko Yaguye Y’Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi: Baraganira Ku Zihe Ngingo?

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu taliki 30, Mata, 2022 abanyamuryango b’Umuryango FPR –Inkotanyi bahagarariye abandi bari mu Nteko yaguye y’uyu muryango.

Ni inteko iri bube iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Ese abayitabiriye baraganira ku biki?

Mu gihe bisa n’aho icyorezo COVID-19 cyacitse intege mu buryo bugaragara, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ntibabura kuganira ku ngingo zirimo uko bakomeza gukorana kugira ngo amajyambere u Rwana rurimo muri iki gihe azakomeze.

- Advertisement -

Imibare itangazwa na Banki nkuru y’u Rwanda na Minisiteri y’imari n’igenamigambi yerekana ko ubukungu bw’u Rwanda buri kuzanzamuka.

N’ubwo ibintu bitarasubira ku murongo nk’uko byahoze, iriya mibare yerekana ko  ibintu biri mu murongo mwiza.

Abagize Umuryango FPR –Inkotanyi ntibabura kuza kungurana ibitekerezo uko uyu murongo wakomeza kugenda neza kandi ku nyungu z’abatuye u Rwanda.

Nk’uko bisanzwe bigenda kandi, abagize Umuryango FPR Inkotanyi ntibabura kuza kwinegura kubyo babona bitagenze neza, bigakorwa hagamijwe kurushaho kunoza ibikorwa.

Mu masaha y’iki gitondo nibwo abanyamuryango baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda batangiye kugera kuri Kigali Arena aho iri bubere.

Ikindi ni yuko hari n’abandi bayobora amashyaka atandukanye afatanya na FPR Inkotanyi batumiwe muri iyi Nteko.

Perezida Kagame( hagati) Christophe Bazivamo( ibumoso) na Francois Ngarambe
Madamu Jeannette Kagame ari kumwe na Perezida wa Sena Dr Augustin Iyamuremye na Perezida w’Inteko ishinga amategeko Madamu Donatille Mukabalisa
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ubwo bakiraga abayobozi bakuru b’Umuryango FPR Inkotanyi bari baje kuyobora iriya nama

Taarifa irakomeza gukurikirana ibibera muri iyi Nteko ikabigeza ku basomyi…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version