Ibyo Abanyarwanda Bazakumbura Kuri CP Kabera

Taliki 29, Ukwakira, 2018 nibwo Commissioner of Police ( CP) John Bosco Kabera yatangiye imirimo mishya yo kuba umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda. Yari asimbuye ACP Theos Badege wakomereje akazi muri Polisi mpuzamahanga ifite icyicaro i Paris mu Bufaransa.

CP John Bosco Kabera akigera mu nshingano nshya, yahise amenyekana mu itangazamakuru kubera ko yatangiye kwakira abanyamakuru abaha ibiganiro byibanda ku iraswa  ry’abajura, ibibazo byari biri muri Koperative z’abamotari barimo n’abakoraga batagira ibyangombwa.

Mu mwaka wa 2018 nibwo hari ikibazo cyo kwimura abaturage mu manegeka, iki nacyo kikaba ari ikibazo Umuvugizi wa Polisi CP Kabera yagombaga kugira icyo avugaho nk’umuntu uvugira urwego rushinzwe kureba uko amategeko n’amabwiriza bishyirwa mu buryo.

Yitabiriye ikiganiro MINALOC, Umujyi wa Kigali na Polisi bahereye abanyamakuru mu nzu mberabyombi y’Umujyi wa Kigali.

Mu mwaka wa 2019 nawo yakozemo byinshi ariko wo waje kurangira neza ariko uhita uhereza undi wa 2020 wari uw’ibibazo gusa gusa…

COVID-19 yatangiranye nawo, Guverinoma ihita itegeka ko nta Munyarwanda uva mu rugo.

Abanyarwanda ntibazibagirwa uburyo CP John Bosco Kabera yasomye kuri Radio na Televiziyo uko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byategekaga ko abantu baguma  mu rugo.

Hari abantu bari baramwise ‘ GUMA MU RUGO’.

CP Kabera yigeze kubwira kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko nta kundi yari bubigenze kuko yagombaga kuvuga icyo amabwiriza avuga ‘atabiciye ku ruhande’.

Guhera muri uwo mwaka kugeza ubwo ibintu byasubiraga mu buryo, CP John Bosco Kabera yakomeje gushikama, abwira buri wese warebwaga n’amabwiriza yabaga yafashwe icyo yagombaga gukora.

Nyuma ya Guma mu rugo, CP John Bosco Kabera yagaragaye cyane muri gahunda ya Polisi yiswe Gerayo Amahoro.

Ubwe yagiye muri gare, ajya mu Kiliziya, mu nsengero no mu misigiti asobanurira abaturage amabwiriza yo gukurikiza amategeko agenga umuhanda.

Ku byerekeye gukurikiza amabwiriza agenga umuhanda, hari abazibuka impaka yigeze kugirana n’umunyamakuru KNC ku ngingo y’amande yacibwaga abantu bagenderaga ku muvuduko wa 40 ku isaha.

Iki cyemezo cyaje kuvaho ubwo Perezida Kagame yagikomozagaho, ubwo yavugaga ko uwo muvuduko ari muto k’uburyo n’umunyamaguru yawugenderaho.

Itangazo ryaturutse mu buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda ryatangaje ko CP John Bosco Kabera agiye kuyobora ishami rya Polisi rishinzwe ibigo birindira abandi umutekano.

Yasimbuwe na Assistant Commissioner of Police(ACP) Boniface Rutikanga wari usanzwe umwungirije mu nshingano zo kuvugira Polisi y’u Rwanda.

Haburaga amezi abiri ngo huzure imyaka itanu CP John Bosco Kabera ari umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.

Ubusanzwe CP John Bosco Kabera ni umuhanga mu by’ubuyobozi, akaba abifitiye impamyabumenyi ihanitse.

Ni ubuhanga afite mu byo bita Public Administration.

Uretse kuba yari asanzwe ari umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera asanzwe aba mu Nama y’Ubutegetsi ya Zigama CSS.

Yahuguwe muri byinshi bijyanye n’akazi ke k’ubuyobozi kandi yongera ubumenyi mu by’ubutasi no gukoma imbere ibikorwa bya ba maneko( counter intelligence) mu cyahoze ari Gendarmerie n’ibindi.

Afite ubumenyi mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Yayoboye ubutasi bwa gisirikare mu ngabo z’u Rwanda(G2) hagati y’umwaka wa 1999 n’umwaka wa 2001.

CP Kabera kandi yigeze kuyobora itsinda rishinzwe gukusanya amakuru y’ibibera ku rugamba, iryo tsinda ryitwa Combat intelligence.

Muri Polisi y’u Rwanda yahawe inshingano zitandukanye zirimo kuyobora ishami rishinzwe abakozi n’ibikorwa( hagati ya Kamena, 2010 kugeza Nyakanga, 2012), ashingwa ubufatanye n’amahanga( hagati ya Ugushyingo 2-13 na Mata, 2014), ayobora n’ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho( hagati ya Mata, 2014 na Kamena, 2015.

ACP Boniface Rutikanga wamusimbuye nawe yakoze igihe kirekire mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kugarura amahoro ku isi.

ACP Boniface Rutikanga

Kuva Polisi y’u Rwanda yashingwa, imaze kugira abavugizi batanu:

Abo ni ACP Tony Kulamba, ACP Celestin Twahirwa, ACP Theos Badege, CP John Bosco Kabera na ACP Boniface Rutikanga.

Kabera niwe wanyine wavugiye Polisi afite ipeti rya CP( Commissioner of Police).

Amafoto y’ababaye abavugizi ba Polisi y’u Rwanda:

ACP Tony Kulamba

Kulamba

2.ACP Celestin Twahirwa

Twahirwa

3.ACP Theos Badege

ACP Theos Badege
CP John Bosco Kabera

ACP Boniface Rutikanga

ACP Boniface Rutikanga
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version