Ifoto Idasanzwe: Perezida Kagame Akora Ku Nyamaswa ‘Isa N’Ingwe’

Mu ruzinduko Perezida Kagame arimo muri Zambia yasuye byinshi ariko hari ifoto yasohowe n’Umuvugizi w’Ibiro bye witwa Stephanie Nyombayire ishishikaje! Ni ifoto Perezida Kagame ari gukora ku nyamaswa isa n’ingwe.

Kubera ko iriya nyamaswa itaba mu Rwanda nk’uko amakuru dufite abivuga, hari bamwe bavuga ko ari urusamagwe  mu gihe hari n’abayise urutarangwe.

Iyo foto yerekana Perezida Kagame yaciye bugufi akora kuri iyi nyamaswa  yari ibunze, ariko iziritse mu gatuza k’uburyo nta kintu kibi yari kumutwara.

Yafashwe na gafotozi w’Ibiro by’Umukuru w’igihugu witwa Plaisir Muzogeye.

Kuri uyu wa Mbere kandi Perezida Kagame yasuye isumo rya Victoria riri ku ruzi rwa Zambezi.

Ikindi kandi ni uko kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame na mugenzi we uyobora Zambia Hakainde Hickilema bayoboye umuhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya Kigali na Lusaka ari mu ngeri zitandukanye.

Ni amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo n’uburobyi.

Izindi nzego ibihugu byombi byiyemeje gufatanyamo ni uburezi, gufasha mu gucyemura ikibazo cy’abimukira, ubworozi, guteza imbere ishoramari n’ubuhinzi.

Kagame ari muri Zambia mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version