Amb Busingye Yatangiye Kwagurira Umubano W’u Rwanda Mu Kirwa Cya Cyprus

Nyuma y’igihe gito atangiye guhagararira u Rwanda mu Bwongereza, Hon Ambasaderi Johnston Busingye yahuye na Ambasaderi wa Cyprus mu Bwongereza baganira uko igihugu cye cyakorana n’u Rwanda  mu nzego zitandukanye.

Johnston Busingye aherutse kwemerwa n’Ubwami bw’u Bwongereza ngo ahagararire u Rwanda mu Bwongereza.

Ni nyuma y’uko hari abantu bavugaga ko adakwiye guhabwa ziriya nshingano kubera ko ubwo yari Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda akaba n’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, yemeje ko igihugu cye kishyuye indege yazanya Paul Rusesabagina akisanga mu Rwanda .

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Omar Daair niwe watangarije The East African ko u Bwongereza bwemeje  ko Johnston Busingye ahagararira u Rwanda i London.

Johnston Busingye yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza taliki 31, Kanama, 2021.

Kuva yahabwa uriya mwanya ntiyashoboye gutangira inshingano ze kubera ko i London babanje kutakira inyandiko zimwemerera gukora kariya kazi kubera ibyavugwaga n’abantu twavuze mu ntangiriro z’iyi nkuru.

Inkuru y’uko u Bwongereza bwemeye ko Johnston Busingye ahagararira u Rwanda i London itangajwe mu gihe hasigaye amezi macye ngo mu Rwanda hateranire Inama y’Abakuru b’ibihugu naza Guverinoma bagize Umuryango uhuriye ku Cyongereza  witwa Commonwealth.

U Bwongereza Bwemeye Ko Busingye Ahagararira u Rwanda Muri Kiriya Gihugu

Iyi nama izatangira taliki 20 Kamena, 2022.

Ikirwa bya Cyprus…

Ibirwa bya Cyprus

Cyprus ni ikirwa giherereye mu Burasirazuba bw’Inyanja ya Meditaranée, hafi y’ubunigo bwitwa Anatolie.

Ni ikirwa cya gatatu gituwe cyane mu birwa byose biri muri iriya Nyanja.

Giherereye mu Majyepfo ya Turikiya, mu Burengerazuba bwa Syria, mu Mujyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Libanon, Israel na Bande ya Gaza.

Ni ikirwa kandi kiri mu Majyaruguru ya Misiri.

Umurwa mukuru ni Nicosia .

Abaturage bitwa Aba miseniyene batuye muri kiriya gice mu myaka 2000 ishize.

Kubera ko ari ikirwa kiri ahantu hateye mu buryo haba ihuriro ry’ibintu byinshi, ikirwa cya Cyprus cyategetswe n’ubwami bw’ibihangange bwinshi harimo n’u Bugereki bwari buyobowe na Alexandre Le Grand, umuhungu wa Filipo Mukuru.

Abaromani nabo bategetse iki kirwa.

Ubukungu bw’iki gihugu bushingiye kuri za Banki, uburobyi n’ibindi.

Icyakora mu mwaka wa 2012 bwaje guhungabanywa n’ibibazo by’ubukungu bwadutse mu Burayi cyane bitewe n’ibibazo za Banki zagize.

Muri iki gihe ariko ubukungu bw’iki gihugu bwongeye kwisuganya.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version