Igabanuka Ry’Ibiciro Bya Petelori ‘Ntirivuze’ Iry’Ibiciro Ku Isoko- Umuhanga Teddy Kaberuka

Umuhanga mu by’ubukungu w’Umunyarwanda witwa Teddy Kaberuka yabwiye Taarifa ko n’ubwo ibiciro by’ibikomoka kuri petelori biri kugabanuka nk’uko RURA imaze kubitangaza inshuro ebyiri, bitavuze ko ibiciro ry’ibiribwa bizagabanuka ku isoko.

Icy’ingenzi ni uko umusaruro ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi wiyongera kugira ngo n’ibijyanwa ku isoko bibe bihari bityo umuguzi agabanyirizwe igiciro kuko umusaruro ari mwinshi.

Kaberuka avuga ko kuba ibiciro bigabanuka ari inkuru nziza kuko iyo ibiciro by’ibikomoka kuri Petelori bigabanutse, bituma n’ubucuruzi ‘muri rusange’ budahenda.

Abantu bungukira muri ibi ni abaguzi kubera ko ibikomoka kuri petelori bisanzwe bifatiye runini isoko ni ukuvuga urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’urw’ibicuruzwa.

- Advertisement -

Teddy Kaberuka avuga ko n’ubwo kuba ibiciro biri kugabanuka, u Rwanda rukiri igihugu kidakora ku Nyanja kandi kidacukura na petelori bityo gikenera kuvana ibikomoka kuri petelori mu mahanga.

Bivuze ko kugeza ubu byagorana kwizera ko igiciro kizakomeza ‘kugabanuka’ cyangwa byibura ‘kikaguma aho kiri’.

Ati: “ Igiciro cy’ibikomoka kuri Petelori akenshi kigenwa n’ibihugu bicukura petelori nyinshi.”

Avuga ko muri iki gihe bigaragara ko ibiciro byagabanutse ku isoko mpuzamahanga kandi iyo bigabanutse kuri ririya soko, bigera no ku biciro byo mu bihugu imbere.

Kaberuka avuga ko kuba ibiciro by’ibikomoka kuri Petelori biri kugabanuka ari inkuru nziza kuri bose  kuko iyo biri hejuru bigira ingaruka ku bukungu haba ku bahinzi, aborozi, abaguzi n’abagurisha no ku zindi nzego muri rusange.

Ku rundi ruhande ariko, Teddy Kaberuka yabwiye Taarifa ko ubusanzwe iyo ibicuruzwa by’ibikomoka kuri petelori bigabanutse biba bitavuze byanze bikunze ko n’ibiciro by’ibindi bicuruzwa nabyo bigabanuka.

Ati: “ Ntabwo ibiciro ku isoko haba mu gihugu cyangwa ahandi bijyana cyane n’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori ahubwo kuba ibiribwa bihari cyangwa bidahari ubwabyo bigira uruhare ku biciro.”

Avuga ko ari ngombwa ko n’ibihingwa nabyo biba bihari.

Kuri Teddy Kaberuka, kuba ibiciro bya Petelori byagabanutse ntibivuze ko ingano zari zarabuze zabonetse, ko umuceri weze, ko n’ibindi biribwa ngangurarugo byabonetse.

Umusaruro uhagije uri mu by’ingenzi bigena uko igiciro kiba kimeze ku isoko.

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Nsabimana Ernest aherutse kubwira RBA ko kuba ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse bivuze ko mu gihe gito kiri imbere n’ibiciro ku bwikorezi nabyo bizagabanuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version